Kabera w'imyaka 43 yarashwe na polisi ya Canada ku wa Gatandatu, ari mu nyubako iri mu gace ka Hamilton.
Ishami kabuhariwe rikora iperereza ku bikorwa byo kurasa byakozwe na Polisi (SIU) ryatangaje ko mbere y'uko araswa habayeho kurasana ariko nyuma riza kuvuga ko Kabera atigeze arasa.
Hari amakuru avuga ko yarashwe ubwo umuntu yahamagaraga polisi akayibwira ko babona umuntu ku nzu yabo kandi asa n'ufite imbunda.
Depite Arielle Kayabaga abinyujije kuri konti ye ya X yagaragaje ko ababajwe bikomeye n'urupfu rwa Kabera, asaba ko hakorwa iperereza ritabogamye kugira ngo umuryango we ubone ubutabera bunoze.
Ati 'Birababaje kumva inkuru y'urupfu rw'umuntu wagiraga umurava mu muryango, wari wariyeguriye gufasha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri Hamilton no muri Canada yose.'
'Erixon Kabera twahuye mu myaka ibiri ishize, navuganye n'umuryango we ariko bashenguwe n'agahinda kandi bifuza ko hakorwa iperereza ritabogamye rikagaragaza uko yishwe. Twizeye ko Minisitiri Michael Kerzner yafasha gukora iperereza ryihuse kandi ritabogamye.'
Amakuru ava mu muryango we agaragaza ko yari afite abana batatu b'abahungu kandi ko mu gihe cy'imyaka 20 yari amaze muri Canada yaharaniraga gufasha umuryango we.
Yakoraga mu kigo cyo muri Canada gishinzwe Imisoro, akaba yari Visi Perezida w'Umuryango w'Abanyarwanda muri Toronto n'Umujyanama mu kigo cya 'Rwandan Canadian Healing Center'.
Ubutumwa umuryango wa Erixon Kabera washyize hanze bushimangira ko ugomba guhabwa ibisobanuro, unasaba ko hakorwa iperereza rinyuze mu mucyo rigamije kugaragaza mu by'ukuri ibyabaye nta guca ku ruhande.