Sengabo Jean Bosco wamamaye nka Fatakumavuta, ku wa Kabiri tariki ya 5 Ugushyingo 2024, yaburanye ifungwa n'ifungurwa ry'agateganyo aho Ubushinjacyaha bwamusabiraga gufungwa iminsi 30 y'agateganyo ari nako byaje kurangira bigenze.
Muri uru rubanza hagaragajwe ko abatanze ibirego ari umuhanzi Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben, Muyoboke Alex, Habiyambere Jean Paul uzwi nka Bahati, Ngabo Medard uzwi nka Meddy.
Abo bose barega Fatakumavuta kubabuza amahwemo mu bihe bitandukanye yagiye akora ibiganiro ku muyoboro ya YouTube ndetse akanakoresha urubuga rwe rwa X mu gutanga ibitekerezo birimo amagambo agize ibyaha.
Fatakumavuta yavuze ko yigeze kugirana ibibazo na Muyoboke Alex, gusa ko bari baramaze kongera kwiyunga bigizwemo uruhare n'Umuyobozi wa Isibo TV wabahuje ibibazo birarangira, akaba yaratunguwe no kumva Muyoboke biyunze nawe amutangiye ikirego.
Mbere y'uko biyunga bigizwemo uruhare n'Umuyobozi wa Isibo TV&Radio, Fatakumavuta yavuze ko umuhanzi Safi Madia yagerageje kubunga ariko biza kuzambywa na David Bayingana.
Mu rukiko, Fatakumavuta yavuze ko yigeze kugerageza kwiyunga na Muyoboke hanyuma David Bayingana abuza Muyoboke kwiyunga na we avuga ko atagakwiriye kwiyunga n'umwana w'Umuhutu.Â
Nyuma y'uko bisakaye ku mbuga nkoranyambaga, David Bayingana yasohoye itangazo rireba abumvishe ibyamuvuzweho byose, avuga ko we n'abanyamategeko be bari kwiga kuri icyo kibazo neza hanyuma bahite bajya gutanga ikirego mu rukiko.
Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, David Bayingana yagize atiÂ
Nyuma yo kubona ibyo Bwana Sengabo Jean Bosco (Fatakumavuta) yantangajeho ubwo yireguraga mu rukiko rw'ibanze rwa Kicukiro ku wa 05 Ugushyingo 2024,
Ndamenyesha abo byagezeho bose ko:
Natunguwe kandi mbabazwa cyane n'ibyo binyoma bye byangiza uwo ndi we Bwana Sengabo Jean Bosco yantangajeho mu rukiko.
Mu buzima bwanjye bwose, uko narezwe, natojwe, nize, nta na hamwe mpurira n'ivangura iryo ari ryo ryose, nzira kandi ndwanya n'ingufu zanjye zose, irondakoko aho riva rikagera. Ndi Umunyarwanda biteye Ishema, ubyubahira abo tubisangiye bose, nkanubaha kandi ngaha agaciro ikiremrwamuntu ku Isi yose. Ibi birandanga, mbyemera ntyo kandi nta gahato.
 Â
Njye n'abanyamategeko turimo gusesengura ibyamvuzweho. Bitari kera, mu gihe gikwiye, turisunga ubutabera, habeho uburyozwe bw'icyo gisebo nashyizweho binyuze muri ibyo binyoma bidafite ishingiro byamvuzweho."
Source : https://inyarwanda.com/inkuru/148455/david-bayingana-agiye-kujyana-mu-nkiko-fatakumavuta-148455.html