Iki gitaramo cyabereye muri Camp Kigali mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki 29 Ugushyingo 2024 cyaririmbyemo abahanzi barimo Lissa, Diezdola, Ruti Joel, Alyn Sano, Nel Ngabo, Drama T, Nasty C, Bushali, Danny Nanone, Melissa, na DJ Marnaud.
Ubwo Nasty C yari avuye ku rubyiniro umuryango wa Davis D wahamagawe ku rubyiniro ugaragarizwa abitabiriye iki gitaramo.
Bukuru Jean Damascene, umubyeyi wa Davis D yafashe umwanya ashimira abitabiriye iki gitaramo n'urukundo beretse umuhungu we wari ukoze igitaramo cye cya mbere kuva yatangira umuziki mu myaka irenga 10 ishize.
Uyu mubyeyi wa Davis D yashimiye Imana yifashishije indirimbo y'agakiza 'Amasezerano yose'. Ni indirimbo bombi baririmbanye. Ndetse byageze hagati ibihumbi by'abafana barenga ibihumbi bine bataramana nabo.
Bukuru yavuze ko adafite impano nk'iy'umuhungu we 'ariko ibyo nari kugira umwana wanjye niwe ubifite'. Yagaragaje ko mu myaka ishize umusore we ari mu muziki, habaye ah'imbaraga za buri wese, kandi ashima uko yashyigikiwe.
Bukuru na Davis D bafatanyije kuririmba iyi ndirimbo igira iti: 'Amasezerano yose ukw'Imana iyatanga, yakomejwe n'amaraso y'Umwami wacu Yesu. Isi niba izavaho, Ijuru rikavaho. Uwizera azabona ayo masezerano.'
Nyuma y'iyi ndirimbo Davis D n'umubyeyi we bakase umutsima bishimira imyaka 10 uyu musore amaze mu muziki ndetse akaba akoze igitaramo cye cya mbere.
Muri iki gitaramo Davis D yaririmbye indirimbo ze yakoze mu myaka irenga icumi ishize zirimo, 'Lolo' yarimbanye na Loader, 'Kimwe Zeru', 'My Dream', 'Bermudha' yaririmbanye na Bushali. 'Your Boy friend', 'Eva', 'Itara', n'izindi.Â
Davis D mu mvugo ye aherekeresha amazina ye kuvuga ko ari 'umwana w'abakobwa'. Inyandiko zimuvugaho, zigaragaza ko yavutse ku wa 23 Werurwe 1993, aho yavukiye mu Karere ka Huye mu Majyepfo y'u Rwanda.
Uyu muhanzi yatangiye urugendo rwe rwa muzika mu mwaka 2014. Yamenyekanye cyane binyuze mu ndirimbo zirimo 'Biryogo' yakoze mu 2015. Akomeza gushyira hanze indirimbo zirimo nka 'Mariya Kaliza', 'Ma people' n'izindi.
Ni umwe mu bahanzi bagarutsweho cyane mu itangazamakuru, ahanini binyuze mu bihangano bye n'ibindi bikorwa yagiye ategura byatumaga abantu bamuhozaho ijisho. Azwiho gukora amashusho y'indirimbo zihenze, ku buryo atekereza ko abantu bagakwiriye kubimwubahira.
Davis D yavuze ko Se yamubaye hafi cyane mu rugendo rwe rw'umuziki
Umubyeyi wa Davis D yageneye igikombe umuuhungu we mu rwego rwo kumushimira
Umubyeyi n'umwana ! Baririmbanye indirimbo yo guhimbaza Imana
Bukuru, Se wa Davis D yamushimiye kudacika intege mu muziki we
Davis D yakase umutsima mu rwego rwo kwizihiza imyaka 10 ishize ari mu muziki
Umuhanzikazi Lissa yaririmbye muri iki gitaramo binyuze mu ndirimbo ze zirimo 'Forever'
Abarimo Muyoboke Alex na David Bayingana bashyigikiye Davis D muri iki gitaramo
KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE NA RUTI JOEL NYUMA Y'IGITARAMO
">
KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE NA PLATINI P AKIVA KU RUBYINIRO
Kanda hano urebe amafoto menshi yaranze igitaramo 'Shine Boy Fest' cya Davis D
AMAFOTO: Ngabo Serge- InyaRwanda.com