Itangazo rishyiraho Guverineri mushya w'Intara y'Iburengerazuba ryasohotse ku mugoroba wo kuri uyu wa 23 Ugushyingo 2024, bishyira iherezo ku buyobozi bwa Lambert Dushimimana wari umaze umwaka n'amezi abiri kuri yu mwanya.
Uyu mugabo wagiye muri uyu mwanya avuye muri Sena y'u Rwanda, yasimbuwe na Ntibitura Jean Bosco wari Umuyobozi Mukuru ushinzwe Umutekano w'Imbere mu Gihugu mu Rwego rw'Igihugu rw'Umutekano n'Iperereza.
Mu butumwa Dushimimana yashyize ku rukuta rwa X kuri yu wa 24 Ugushyingo, yavuze ko ashimira Perezida Kagame ku mahirwe yahawe yo gutanga umusanzu mu miyoborere y'igihugu ariko anasaba imbabazi aho atitwaye neza.
Ati 'Ndabashimiye Nyakubahwa Perezida wa Republika Paul Kagame, ku mahirwe mwampaye yo gutanga umusanzu mu miyoborere y'Igihugu. Ndasaba imbabazi mbikuye ku mutima, z'aho nitwaye binyuranyije n'indangagaciro z'Umuryango FPR Inkotanyi. Ndabizeza kutazahwema gukomeza gukorera u Rwanda.'
Ndabashimiye Nyakubahwa Perezida wa Republika @paulKagame ku mahirwe mwampaye yo gutanga umusanzu mu miyoborere y'Igihugu. Ndasaba imbabazi mbikuye ku mutima, z'aho nitwaye binyuranyije n'indangagaciro z'Umuryango @rpfinkotanyi. Ndabizeza kutazahwema gukomeza gukorera u Rwanda.
â" Dushimimana Lambert (@DushimimanaL) November 24, 2024
Dushimimana Lambert yagizwe Guverineri w'Intara y'Iburengerazuba ku itariki 4 Nzeri 2023 asimbuye Habitegeko François.
Dushimimana asimbujwe mu gihe mu ntara yayoboraga hatangiye kumvikana ukwegura kw'abayobozi b'uturere barimo uwari Meya w'Akarere ka Karongi, Mukase Valentine, uwari Visi Meya ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu n'uwari Perezida w'Inama Njyanama muri ako karere bose beguye bavuga ko ari ku mpamvu zabo bwite.
Hari kandi Dr. Kibiriga Anicet wari Meya wa Rusizi, uwari Visi Meya ushinzwe Imibereho Myiza y'Abaturage ndetse n'uwari Umujyanama mu Nama Njyanama y'ako karere na bo beguye ku mpamvu zabo bwite ku itariki 23 Ugushyingo 2024.
Raporo ngarukamwaka y'Urwego rw'Igihugu rw'Imiyoborere RGB, ku ishusho y'uko abaturage babona imiyoborere n'imitangire ya serivisi yasohotse mu Ugushyingo uyu mwaka, igaragaje ko uturere dutandatu muri turindwi tugize Intara y'Uburengerazuba twasubiye inyuma mu miyoborere n'imitangire ya serivisi mu 2024.
Mu mpera z'Ukwakira 2024, Dushimimana Lambert yagiye gukoresha inama mu Murenge wa Murundi mu Karere ka Karongi, isubikwa by'igitaraganya bitewe n'ubwitabire buke bw'abaturage, nyuma y'igihe gito Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge n'abandi batatu b'utugari basabwa kwandika amabaruwa basezera ku nshingano zabo.
Muri Gicurasi 2024 kandi abayobozi icyenda bo mu Karere ka Rusizi barimo abanyamabanga nshingwabikorwa b'imirenge babiri basezereye rimwe mu kazi bavuga ko ari ku mpamvu zabo bwite, uwari Meya Dr Kibiriga Anicet avuga ko nta kibazo biteye.
Ntibitura abaye Guverineri wa karindwi uyoboye Intara y'Iburengerazuba kuva mu 2006 ubwo hakorwaga amavugurura mu nzego z'imitegekere y'igihugu.
Abayiyoboye mbere barimo Kabahizi Celestin, Mukandasira Caritas, Mureshyankwano Marie Rose, Munyantwari Alphonse, Habitegeko François, Dushimimana Lambert.