Inkunga yashyikirijwe iki kigo ubwo mu bihugu iyi banki ikoreramo hizihizwaga umunsi wayihariwe wiswe 'Ecobank Day'.
Ecobank Rwanda yawizihirije muri iri shuri ryo mu Burasirazuba, mu Murenge wa Rubona mu Karere ka Rwamagana.
Umuyobozi Mukuru wa Ecobank Rwanda Plc, Umutoni Carine yabwiye abo muri ASYV ko nta gushidikanya ko bazagera kure bakaba abayobozi b'isi mu nzego zitandukanye.
Ati 'Twaje tuzi ko hari byinshi tubigisha ariko dushingiye ku byo twabonye, hari byinshi natwe twabigiraho mu bijyanye n'ikoranabuhanga.'
Inzobere mu Ishami rishinzwe Ikoranabuhanga rishya no guhanga Udushya muri Minisiteri y'Ikoranabuhanga na Inovasiyo, MINICT, Muvunyi Victor, yagaragaje ko AI idakwiye gusimbura uburyo abanyeshuri biga, ahubwo ikwiye kuba inyunganizi ndetse ikarushaho gutyaza ubwenge bwabo.
Yagaragaje kandi ko abafata ibyemezo mu rwego rw'uburezi, bakwiriye kugira ubushake bwo kwinjiza AI muri gahunda z'uburezi mu gihugu, rigaabwa umurongo mu kurusheho gutanga umusaruro wifuzwa.
Umunyeshuri uhagarariye abandi muri ASYV, Rukundo John Kelly, yashimiye iki gikorwa cya Ecobank, avuga ko kibongerera ubushake bwo kwiga, ati 'Iyi ni impano nziza kuri twe, idudasha gukomeza amasomo. Ibyo mwakoze tubyishimiye kurenza uko twabivuga.'
Umuyobozi Mukuru wa Agahozo Shalom Youth Village, Nkurikiyimfura Jean Claude, yavuze ko icyumba cy'ikoranabuhanga kigiye kwagurwa, kizafasha iri shuri kugera ku ntego yaryo yo guhanga udushya hagamijwe gushakira umuti ibibazo bihari.
Agahozo Shalom Youth Village yashinzwe n'Umunyamerikakazi Anne Heyman witabye Imana mu myaka 10 ishize azize impanuka.
Agahozo Shalom Youth Village yatangiye kwakira abanyeshuri mu mwaka wa 2008, abana bayigamo bakaba barererwa mu miryango. Yakira abana bagera kuri 500, muri bo 62% bakaba abakobwa mu gihe 38% baba ari abahungu.
Ecobank yatanze iyi nkunga, ikorera mu bihugu 33 bya Afurika birimo u Rwanda, Uganda, u Burundi, Kenya, Tanzania, Guinea-Bissau, Sierra Leone, Liberia na Côte d'Ivoire, Burkina Faso, Ghana, Togo, Bénin, Niger, Nigeria, Cameroun, Chad, Guinée Équatoriale na Sao Tomé-et-Principe.
Ecobank kandi inakorera muri Gabon, Congo Brazzaville, Centrafrique, Sudani y'Epfo, RDC, Sénégal, Zambia, Malawi, Zimbabwe, Cape Vert, Guinea, Mali, Gambia na Mozambique.
Inafite ibiro biyihagarariye Addis Ababa muri Ethiopia, Johannesburg muri Afurika y'Epfo, Beijing mu Bushinwa, i Londres mu Bwongereza, na Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu, ikanakorera mu mujyi wa Paris mu Bufuransa.