Element yaserukanye ibendera ryu Rwanda mu g... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Yakiriwe ku rubyiniro na Deeejay Kerb uri mu bagezweho muri kiriya gihugu, maze yinjira ku rubyiniro afite ibendera ry'u Rwanda, mu gitaramo gikomeye yahakoreye mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru tariki 24 Ugushyingo 2024. 

Ni igitaramo cyabereye ahazwi nka Nomad Bar Grill. Uyu musore yari amaze igihe atumirwa muri iki gitaramo bihurirana n'akazi yari ahafite.

Ubwo yari ahamagawe ku rubyiniro, yavuzwe nk'umuhanzi wari ukumbuwe n'abanyarwanda n'abanya-Uganda babarizwa muri kiriya gihugu.

Ari ku rubyiniro, yinjiriye mu ndirimbo 'Fou de Toi' yakoranye na Bruce Melodie na Ross Kana, bigera ubwo ashyira ku ruhande ibendera ry'u Rwanda yari yiteye, asigarana isengeri, ubundi aranzika mu zindi ndirimbo yari yateguye.

Uyu musore yanaririmbye indirimbo ze zirimo nka 'Kashe', 'Milele' aherutse gushyira ku isoko, ashima uko yakiriwe. Yabwiye Abanyarwanda n'Abanya-Uganda babarizwa muri kiriya gihugu ati 'Ndabona abakobwa beza hano. Nari mbakumbuye, nizeye ko namwe ari uko.'

Iki gitaramo cyabereye muri kari kabyiniro, cyahuje amagana y'abantu, kandi bitewe n'uko umubare munini w'abacurangaga ari ba Dj, byatumye Element aririmba mu buryo bwa 'Plack Back'.

Ubwo Deejaykerb yamwakiraga hari aho yagize ati 'Mwiteguye kwakira Element, banyarwanda, namwe banya-Uganda, niba witeguye vuga uti Element turashaka gutama.'

Hari aho Element yagiye asaba Dj kureka gucuranga indirimbo, ubundi akaririmba mu buryo bwa Live afatanyije n'abari bitabiriye iki gitaramo, biganjemo cyane abasore n'inkumi n'abandi b'abanyabirori muri iki gihugu. Muri iki gitaramo kandi uyu muhanzi yanaririmbye indirimbo 'Sikosa' yakoranye na The Ben na Kevin Kade.

Element asobanura ko uretse gutaramira muri iki gihugu, yanajyanwe no gukorera indirimbo abahanzi batandukanye muri iki gihugu. Yaherukaga gutaramira muri iki gihugu muri Nzeri 2023.

 Â 

Abanyarwanda babarizwa muri kiriya basazwe n'ibyishimo babonye Element aserukanye ibendera 

Ni igitaramo cya Kabiri Element akoreye muri Uganda, kandi agaragaza ko yari akumbuye kubataramira 

Hari bamwe mu bafana bitabiriye iki gitaramo bagiye basangiza abandi amashusho agaragaza uko byari bimeze 

Element yitaye cyane ku ndirimbo yagiye akorana n'abandi bahanzi zikunzwe muri iki gihe Â 

Umunyarwenya Alex Muhangi uri mu bagezweho muri Uganda, yagaragaje ko ari mu bitabiriye igitaramo cya Element

 

Mbere yo kuririmba muri iki gitaramo, Element yabanje gusohora amafoto agaragaza imyambaro ari buserukane


KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'MILELE' YA ELEMENT

">



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/148923/element-yaserukanye-ibendera-ryu-rwanda-mu-gitaramo-gikomeye-muri-uganda-148923.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)