'Igihano Eugène Rwamucyo yahawe ni ikimenyetso cyo guca umuco wo kudahana, no gusubiza agaciro abagizweho ingaruka na Jenoside yakorewe Abatutsi '- Wairimu Nderitu. #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi ni ibikubiye mu itangazo ry'Umujyanama Wihariye w'Umunyamabanga Mukuru wa Loni ushinzwe kurwanya Jenoside, Alice Mwairimu Nderitu, ryashyizwe ahagaragara ejo kuwa 05 Ugushyingo 2024.

Madamu Alice Wairimu Nderitu avuga ko bishimishije kuba Eugène Rwamucyo yarashyikirijwe urukiko rwa rubanda rw'i Paris mu Bufaransa, maze mu butabera busesuye agahanirwa ibyaha ndengakamere, birimo ubufatanyacyaha muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Madamu Wairimu ati:' Ni iby'agaciro guca umuco wo kudahana. Iyo abakoze ibyaha biremereye badahanwe, uretse ko bikomeza gushengura imitima y'abahemukiwe, byanatuma ubugome nk'ubwo bwongera gukorwa'.

Umujyanama Wihariye muri Loni ushinzwe kurwanya Jenoside kandi asanga urubanza rwa Rwamucyo rukwiye gukangura isi yose, maze abakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi aho bari hose bagashyikirizwa inkiko. Ati:' Birababaje kuba hashize igihe kinini ibihugu 33 byarahawe impapuro zisaba guta muri yombi abantu 1.000 bakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ariko abo bantu bakaba bakidegembya muri ibyo bihugu'.

Mu gihe twibuka imyaka 30 habaye Jenoside yakorewe Abatutsi, Madamu Wairimu Nderitu arasaba ibihugu byose kubahiriza inshingano yo gufatanya n'urwego rushinzwe kurangiza imirimo yahoze ari iy'Urukiko Mpuzamahanga rwashyiriweho uRwanda, umuntu wese ukekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi akaburanishwa, kuko asanga ari bwo buryo bwo gukumira ko jenoside yakongera kubaho ukundi.

Tariki 30 Ukwakira 2024, urukiko rwa rubanda rw'i Paris mu Bufaransa rwakatiye Eugène Rwamucyo igifungo cy'imyaka 27, rumaze kumuhamya uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu mujyi wa Butare no mu nkengero zawo.

Nk'uko Madamu Wairimu abivuga ariko, uru rubanza koko ni nk'agatonyanga mu nyanja, ugereranyije n'abajenosideri bakidegembya hirya no hino ku isi. Urugero ni Ubwongereza bucumbikiye ba ruharwa Céléstin Ugirashebuja, Vincent Bajinya, Emmanuel Nteziryayo, Céléstin Mutabaruka na Charles Munyaneza, icyo gihugu kikaba cyarasabwe kubaburanisha ariko kivunira ibiti mu matwi.

Hari kandi za Australia, Ububiligi, n'ibihugu byinshi byo muri Afrika nka Uganda, uBurundi, Kongo-Kishasa, Zambiya, Malawi, n'ibindi bigeda biguruntege mu kuryoza abo bagome ibyaha ndengakamere bakoze.

Ubufaransa nabwo, yego burashimirwa kuba bumaze kuburanisha imanza z'abantu 8 baregwa uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ariko ni bake cyane ugereranyije n'abajenosideri bagize icyo gihugu indiri yabo, nka Agatha Kanziga, Col. Laurent Serubuga, Gen. Aloys Ntiwiragabo, Padiri Wenceslas Munyeshyaka, n'abandi batabarika bahisemo gupfobya no guhakana Jenoside yemejwe n'isi yose, kandi Ubufaransa bufite amategeko abihana.

The post 'Igihano Eugène Rwamucyo yahawe ni ikimenyetso cyo guca umuco wo kudahana, no gusubiza agaciro abagizweho ingaruka na Jenoside yakorewe Abatutsi '- Wairimu Nderitu. appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/igihano-eugene-rwamucyo-yahawe-ni-ikimenyetso-cyo-guca-umuco-wo-kudahana-no-gusubiza-agaciro-abagizweho-ingaruka-na-jenoside-yakorewe-abatutsi-wairimu-nderitu/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=igihano-eugene-rwamucyo-yahawe-ni-ikimenyetso-cyo-guca-umuco-wo-kudahana-no-gusubiza-agaciro-abagizweho-ingaruka-na-jenoside-yakorewe-abatutsi-wairimu-nderitu

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)