Mu gitondo cyo kuri iki cyumweru taliki 24 ugushyingo 2024 umuyobozi w'icyubahiro wa APR F.C General MK MUBARAKH yahuye n'abakozi biyi kipe mu Rwego rwo kongera kubibutsa intego ndetse n'imyitwarire isanzwe iranga umukozi wa APR F.C.
Aganira na bo, General MK MUBARAKH yagize ati: 'APR F.C ni ikipe y'Ingabo z'igihugu, ni yo mpamvu yitwa Armée Patriotique Rwandaise. Iyi kipe ifite uko yabayeho, ni ikipe irangwa n'intsinzi aho ari ho hose, nta kunganya, nta gutsindwa, twe tubara intsinzi.'
'No gutsinda igitego kimwe burya nta mutekano wacyo uba ufite kuko isaha n'isaha bakwishyura.'
'Murasabwa gutsinda byinshi rero. Ku mukino mwakinnye na Muhazi United nawukurikiye hafi iminota mirongo 70 yose, murakina ama Pass mukayatanga ni byiza, ariko muragera imbere y'izamu sinzi uko bihita bibagendekera, umupira ntabwo birangirira mu gutanga Pass kuri mugenzi wawe, oya ni intsinzi.'
Yakomeje abibutsa umukoro n'umwenda bafitiye abakunzi ba APR F.C, ati 'Mufite umukoro ku mikino ikurikira, wo kwerekana ko mwakosoye ibyo byose tutishimiye, kandi mubifitiye ubushobozi kuko twabongereyemo amaraso mashya.
Mbere mwakinaga muri Abanyarwanda gusa tugeraho tubongereramo bagenzi banyu muri kumwe ubu, buri wese arahembwa, abona uduhimbazamusyi ntacyo kwitwaza gihari.'
'Mwerekane ko APR ari yayindi ihorana intsinzi kuko ni byo byaturanze kuva na kera.'
Yakomeje abagezaho ubutumwa Abakunzi ba APR F.C bamaze iminsi batanga, ati: 'Abakunzi ba APR F.C baza ku kibuga bashaka ibyishimo, ariko nti muri kubibaha uko bikwiriye. Abafana ni mwe mukwiriye gutuma baza ku kibuga kuko ni mwe mubaha ibyo byishimo, ubutumwa bw'ibyo babifuzaho murabwumva neza ko ari intsinzi, mubyerekane kuri uyu wa Gatatu muhura na Bugesera.
APR F.C nyuma yo gutsinda Muhazi United igitego 1 â" 0 izagaruka mu kibuga kuri uyu wa Gatatu ikina umukino w'ikirarane cy'umunsi wa kabiri wa Rwanda Premier League izahuramo na Bugesera FC kuri Kigali Pele Stadium ku isaha ya saa kumi n'ebyiri n'igice (6:30pm).
The post General Mubarakh Muganga yasabye abakinnyi ba APR FC intsinzi kuko nta rwitwazo ruhari rwo kudatsinda appeared first on RUSHYASHYA.