Abari aho nyakwigendera yapfiriye, bavuga ko yarohamye mu kidendezi cy'amazi kirekire, inzego zitandukanye zikaba zikomeje gutanga ubufasha ngo barebe ko yakurwamo.
Impamvu zatumye agwamo nazo ntizavuzweho rumwe dore ko hari abatangarije IGIHE ko yategewe amafaranga ibihumbi 10.000 Frw ngo yambuke ikidendezi, yageramo hagati akarohama.
Nyakwigendera yarohamye ku wa 11 Ugushyingo 2024 mu mudugudu wa Kimisugi, Akagari ka Musenyi mu murenge wa Mutete, kugeza ubwo twakoraga iyi nkuru kuri uyu wa 12 Ugushyingo 2024 yari akirimo.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w'Umurenge wa Mutete, Mwanafunzi Deogratias, yahamirije IGIHE iby'aya makuru, avuga ko inzego zitandukanye zikomeje gushakisha umurambo.
Ati "umurambo ukomeje gushakishwa n'inzego zibishinzwe, gusa natwe twabyumvise ko bikekwa kuba yarohamye azira intego y'amafaranga ibihumbi 10 Frw, ariko byakwemezwa n'inzego zibishinzwe".
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Mutete yasoje atanga ubutumwa ku baturage bwo kutagira ikintu bifuza kugeraho batavunitse harimo nko gutegerwa ibintu bitandukanye kuko bishobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga.
Ikidendezi yarohamyemo agerageza kwambuka kubw'intego y'ibihumbi 10 Frw, cyari gisanzwe kirimo amazi menshi cyane nyuma y'uko hacukuwe na sosiyete y'abashinwa yahacukuraga amabuye bakora umuhanda, hakaba haramaze kugeramo amazi menshi cyane.