Ni bimwe mu byatangajwe mu gikorwa cy'ubukangurambaga bw'iminsi 16 ( kuva ku wa 25 Ugushyingo kugeza ku wa 10 Ukuboza 2024), bugenewe kwamagana ihohotera rikorerwa abagore n'abakobwa.
Umuyobozi w'Akarere ka Gisagara wungirije ushinzwe imibireho myiza y'abaturage, Dusabe Denise, yavuze ko bifashishije imibare iva mu bigo bya Isange One Stop Centre, yagaragaje ko mu mwaka ushize wa 2023/24 abangavu batewe inda ari 239, mu gihe uyu mwaka nawo bamaze kuba 61 batarageza ku myaka y'ubukure.
Ati "Iyo twifashishije iyo mibare, tubona ko n'irindi hohoterwa rigihari, ni na yo mpamvu hakorwa ubukangurambaga nk'ubu, ngo abantu bumve uko umuryango w'ubu uhagaze, urubyiruko rwumve uko bihagaze.''
Visi Meya Dusabe, ashima ariko ko hari gahunda yatangijwe muri aka karere y'umugoroba w'urubyiruko, ibafasha kwikebuka no kugirana inama, maze buri wese akaba ijisho rya mugenzi we.
Umukozi w'Ikigo cy'u Bubiligi Gishinzwe Iterambere Mpuzamahanga, Enabel, ushinzwe ubuzima rusange bw'abaturage, Ndererimana Eliane, avuga ko ababyeyi bakwiye kumenya ko uburere buhabwa umwana w'umukobwa bugomba kungana n'ubuhabwa uw'umuhungu, kugira ngo n'umukobwa nawe agire ubwisanzure mu muryango ntasigare inyuma.
Yagize ati "Uburere buhabwa umwana w'umuhungu nibube ari bwo buhabwa n'umwana w'umukobwa, yumve yisanzuye. Ibi birareba ababyeyi b'abagabo ndetse n'abagore, aho basabwa kumva ko kurera bose ari inshingano zabo.'
Ababyeyi na bo bagarutse ku ruhare rwabo mu kwita ku bana, babarinda ihohoterwa bakorerwa, bavuga ko bagiye kurushaho kongera imbaraga mu bugenzuzi bakorera abana babo.
Hagenimana Donatha wo mu karere ka Gisagara, Umurenge wa Mamba, Akagari ka Gakoma, yavuze ko ubu bukangurambaga bumufashije kumva neza akamaro ko kuganiriza abana be, ngo hato hatazagira ababahohotera.
Ati "Ubu bukangurambaga njyewe icyo bumfashije ni ugukomeza kuba hafi y'abana banjye, kugira ngo abashukanyi batazabarusha imbaraga bakabayobya, bikabaviramo no kubahohotera.'
Aba baturage kandi, banatungiye agatoki ubuyobozi, ko abana b'abakobwa bahohoterwa mu karere ka Gisagara, umubare munini uhohoterwa n'abagabo bakuze bata ingo zabo bakajya gushuka abakobwa bato, cyangwa ab'abatemberezi bababaje guhahira muri Gisagara bavuye mu tundi turere, bagera muri Gisagara bakihindura abasore.
Kuri iyi ngingo, ubuyobozi bwibukije abaturage ko hari ibihano bibateganyirijwe, ndetse ko icyaha cyo gusamabanya umwana kidasaza, bityo ko igihe cyose ugikwaho afatiwe, abiryozwa imbere y'amategeko.
Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gisagara-abangavu-239-batewe-inda-mu-mwaka-wa-2023-2024