Ije gufasha abaturage kwimakaza umuco w'isuku n'isukura kuko mbere bagorwaga no kubona amazi meza aho batuye.
Itahwa ku mugaragaro ry'uyu muyoboro w'amazi Muyaga-Ramba mu Murenge wa Mamba na Cyumba-Saga-Rwamiko mu Murenge wa Muganza ryabaye ku wa 22 Ugushyingo 2024.
Yubatswe ku bufatanye bw'umuryango Water For People na Minisiteri y'Ibikorwaremezo(MININFRA), binyuze mu Kigo Gishinzwe Amazi, Isuku n'Isukura, WASAC Ltd ndetse n'Akarere ka Gisagara.
Abaturage bahawe aya mazi bavuze ko bishimiye uyu muyoboro, kuko ugiye kubafasha kuzamura isuku, bahoraga bahanganye nayo, bikabakururira indwara zituruka ku mwanda.
Uwizeyimana Patricie wo mu Karere mu Murenge wa Mamba, Akagari ka Ramba, yavuze ko batarabona aya mazi, bahuraga n'indwara z'umwanda kubera kuvoma mu bishanga.
Ati 'Twavomaga ibinamba, maze indwara zikarushaho kutwibasira, cyane cyane abana. Gusa aho amazi meza atangiye kuzira, indwara zigenda zigabanuka.''
Uwizeyimana, akomeza avuga we n'abaturanyi be bafite intego zo gukomeza kubungabunga aya mazi, birinda kwangiza iyi miyoboro, kugira ngo hato batazasubira kuvoma mu bishanga kandi bari baharuhutse.
Imanishimwe Valentine, na we ahamya ko aya mazi agiye kubafasha byinshi harimo kubarinda imvune zo kuvoma kure.
Ati 'Nk'ubu ku mugoroba wakeneraga amazi ukabura uko ubigenza, ariko ubu kuba yatwegereye, ntituzongera kugira icyo kibazo ukundi, n'abana bacu bazajya bava ku ishuri, bahite bakomeza gusubiramo amasomo yabo aho kujya gusimbagurika imigende bavoma.'
Umuyobozi wa Water for People mu Rwanda, Eugène Dusingizumuremyi, yavuze ko ishimwe nk'iri ry'abaturage rihuza neza na gahunda zabo zo guha abantu amazi meza abafasha mu bikorwa by'isuku.
Ati 'Gahunda ya Water For People ni uko buri muturage wese ashobora kugira amazi kandi igihe cyose, kuko ibikorwa by'isuku n'isukura bikenera amazi kandi asukuye.'
Umuyobozi w'Akarere ka Gisagara, Rutaburingoga Jérôme, yavuze ko iterambere rya mbere ari ubuzima bwiza, ari nayo mpamvu ubuyobozi bukora byose ngo abaturage bagerweho n'ibikorwaremezo nk'ibi by'amazi meza.
Yakomeje asaba abaturage kwibuka ko isuku ari isoko y'ubuzima ndetse bakagerageza kubungabunga ibi bikorwaremezo baba bahawe.
Ati 'Isuku ni isoko y'ubuzima, kandi isuku ya mbere izanwa n'amazi meza. Udafite ubuzima bwiza ntabwo wabasha gutera imbere; rero turasaba buri wese kubigira ibye, akabungabunga iyi miyoboro y'amazi kuko ije kubafasha mu rugamba rw'iterambere.'
Iyi miyoboro izaha amazi abaturage bo mu midugudu 48 mu mirenge ya Mamba na Muganza, inayageze ku bigo by'amashuri bitatu ndetse n'ibigo nderabuzima.
Biteganijwe kandi ko izakomeza kwagurwa ikanageza amazi mu yindi mirenge ya Gishubi, Ndora na Mukindo, aho umushinga wose hamwe uzatwara asaga miliyari 24Frw, ugasozwa bitarenze mu 2027.
Kuri ubu, iyi miyoboro yombi ifite ubushobozi bwo gutanga amazi angana na m3 920 ku munsi agezwa ku baturage, ikaba yaratwaye 1.945.262.052Frw.