Ubwo yakorwagaho iperereza ku byaha yarakurikiranyweho byo kunyereza umutungo, mu bikorwa byo gusaka mu rugo iwe no mu biro basanga CD n'ibindi bintu biriho amashusho arenga 400 y'abagore yasambanyije.
Mu bagore bagaragara mu mashusho y'abasambanyijwe, harimo ab'abayobozi bakomeye nk'uw'Umuyobozi Mukuru wa Polisi y'igihugu, abo bafitanye isano n'abavandimwe ba bamwe mu bayobozi bakomeye, nka mushiki wa Perezida Teodoro Obiang Nguema Mbasogo n'abagore b'abaminisitiri batandukanye.
Intumwa Nkuru ya Leta, Nzang Nguema yasobanuye ko kuryamana n'umuntu udakoresheje agahato bidafatwa nk'icyaha. Gusa yavuze ko hari impungenge ku ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina zaba zarakwirakwijwe binyuze mu bikorwa bya Engonga bityo ko Leta yari ikwiye kugira icyo ikora.
Guverinoma ya Guinée Equatorial yashyizeho amabwiriza y'uko umuyobozi uzafatwa asambanira mu biro agomba guhagarikwa nta yandi mananiza kuko byangiza icyizere bagirirwa n'abaturage.
Ku wa Kabiri w'iki cyumweru Visi Perezida Teodoro Nguema Obiang Mangue abinyujije ku rukuta rwa X, yamaganye ibi bikorwa, ahamya ko 'ubunyamwuga n'ikinyabupfura ari iby'ibanze mu miyoborere yacu.' ndetse anavuga ko abayobozi babikora bafatiwe 'Ingamba zikomeye''.