Hafashwe magendu y'arenga miliyoni 240 Frw yafashwe - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni ibicuruzwa byerekaniwe kuri gasutamo ya RRA mu Cyanya cy'Inganda i Masoro mu Mujyi wa Kigali ku wa 29 Ugushyingo 2024.

Byafashwe ku itariki 14 Ugushyingo 2024 ku bufatanye bw'izo nzego eshatu bikaba byari iby'umucuruzi wari ubikuye muri Tanzania.

Abo bombi ubu bamaze gutabwa muri yombi aho bacumbikiwe kuri Sitasiyo ya RIB ya Rusororo mu Mujyi wa Kigali. Uwo mucuruzi we yanakozweho iperereza afatanwa ibindi bicuruzwa yari yarahishe mu bubiko bwe byinjiye mu buryo bwa magendu.

RRA yasobanuye ko ibyo bicuruzwa bigizwe n'ibyuma by'imodoka, amavuta y'imodoka, amasabune n'amavuta harimo n'atemewe gucuruzwa mu Rwanda n'inkweto z'abagore.

Ibyo bicuruzwa byose byari bipakiye mu ikamyo hejuru harengejweho amakara kuko ari yo byari bizwi ko yagiye kuvanwa muri Tanzania.

Iyo kamyo ubwo yageraga ku mupaka wa Rusumo, abashinzwe kugenzura ibyinjiye basanze ipima ibiro byinshi bitajyanye n'amakara yari arimo bituma bagira amakenga barabipakurura byose basangamo izo magendu.

Ibyo bicuruzwa byari bigiye kunyereza umusoro urenga miliyoni 77 Frw.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B.Thierry, yavuze ko abishora muri ibyo batazihanganirwa, asaba abaturage kongera ubufatanye mu gutanga amakuru.

Ati 'Umuntu unyereza umusoro abangamira iterambere ry'igihugu kuko ibyo twagezeho byose ni ukubera imisoro. Turasaba ubufatanye bw'abaturage mu gutanga amakuru ariko kandi abashaka kubyishoramo nihagira ubikora rimwe ubwa kabiri tuzamufata kuko ubushobozi buhari n'ubufatanye bw'inzego burahari'.

Komiseri Wungirije ushinzwe Serivisi z'abasora n'Itumanaho muri RRA, Uwitonze Jean Paulin, yavuze ko uretse ibyo bicuruzwa byerekanywe hari n'ibindi byinshi bafashe, aboneraho kwihanangiriza ababikora.

Ati 'Magendu yagiye ifatwa ni nyinshi higanjemo ibikoresho by'imodoka, caguwa n'inzoga. Nk'inzoga haba harimo izitujuje ubuziranenge kuko mu bihe bitanduaknye mwagiye mwumva abazinyoye zikabagiraho ingaruka nko guhuma, kurwara umutwe udakira n'abapfuye.'

'Turasaba abacuruzi kwirinda magendu kuko kunguka birashoboka kandi bashobora gukorera mu mucyo bakunguka badashatse inyungu z'umurengera'.

Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, ACP Rutikanga Boniface, yavuze ko Polisi iri maso ku bakora ubucuruzi bwa magendu.

Ati 'Magendu ihombya abacuruzi b'inyangamugayo biyemeje gutanga imisoro bakabihomberamo kuko hari abaca iy'ibusamo ngo babone inyungu z'umurengera. Abo b'inyangamugayo rero tugomba kubarengera, ni inshingano zacu'.

CP Rutikanga yongeyeho ko Polisi y'u Rwanda ikuriye inzira ku murima abacuruzi bumva ko kuba bafite amafaranga menshi bagomba gukuramo ayo batangamo ruswa ngo bakingirwe ikibaba kandi bakoze ibyaha.

Uhamijwe kwinjiza magendu mu gihugu, ugihamijwe n'urukiko ahanishwa igifungo cy'imyaka itanu cyangwa se agacibwa amande angana na 50% by'agaciro k'ibicuruzwa bya magendu yafatanywe cyangwa agahabwa ibyo bihano byombi.

Mu byafashwe harimo inkweto z'abagore
Harimo n'amasabune n'amavuta atemewe gucuruzwa mu Rwanda
Abakurikiranyweho uruhare mu kwinjiza mu gihugu magendu batawe muri yombi
Muri ibi byinjijwe harimo ibikoresho by'imodoka byinjizwaga mu mifuka y'amakara
Polisi y'Igihugu, RIB na RRA bahagurukiye kurwanya abinjiza mu gihugu magendu



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/hafashwe-magendu-y-arenga-miliyoni-200-frw-yafashwe

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)