Hagaragajwe impamvu yo gushora imbaraga mu rubyiruko ruba mu byaro - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni ingingo yakomojeho ku wa 09 Ugushyingo 2024, mu kiganiro cyabereye ku ruhande rw'Inama ya YouthConnekt Afrika, cyagarukaga ku cyakorwa ngo urubyiruko rwo mu byaro rukomeze rutezwe imbere.

Abaturage bari munsi y'imyaka 30 mu Rwanda bangana na 65,3% nk'uko byagaragaye mu Ibarura Rusange rya gatanu ry'Abaturage n'Imiturire ryakozwe mu 2022.

Ubu mu Rwanda hari abantu 3.616.951 bari hagati y'imyaka 16 na 30 [urubyiruko].

Kuva mu 2020, umubare w'urubyiruko wiyongereyeho 2%, nk'uko bigaragara mu bushakashatsi bwa Rwanda FinScope 2024 bwakozwe hagamijwe kureba uko urubyiruko rugera kuri serivisi z'imari mu gihugu 'Youth Financial Inclusion Thematic Report'. 68% muri bo baba mu byaro.

Shami yagize ati 'Ibikorwa byacu bishingira ku mahame ya Madamu Jeannette Kagame yo gusigasira imbuto, kandi imbuto ntiziterwa mu mijyi gusa kuko no mu byaro byakunda. Ni ingenzi kuri twe kumenya ko tubaha ibyo bakeneye birimo guhabwa urubuga no kubona ibikorwaremezo bakeneye ngo bakure binyuze muri gahunda zacu zose.'

Shami yavuze ko mu Muryango Imbuto Foundation, hari gahunda zifitanye isano n'inzego z'ubuzima, uburezi n'iterambere ry'urubyiruko kandi by'umwihariko zigenewe urubyiruko rwo mu byaro.

Urugero rwa hafi ni amarushanwa yiswe 'Imali Agribusiness Challenge', yo gukangurira urubyiruko kwitabira ubuhinzi bw'umwuga no kurwongerera ubushobozi, yatangijwe umwaka ushize.

Imali Agribusiness Challenge iiri muri gahunda yo kubaka ubushobozi bw'urubyiruko. yatekerejwe inashyirwa mu bikorwa na Imbuto Foundation ku bufatanye na Friends of Imbuto na Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi.

Shami yagize ati 'Urubyiruko rurahura rukabona amahugurwa, ibishoro rukanaganira na rugenzi rwarwo rwo hirya no hino mu gihugu, bagahuriza hamwe ibitekerezo bigamije gushaka ibisubizo by'ibibazo biri mu rwego rw'ubuhinzi mu gihugu.'

'Ariko hari na gahunda tugira zijyanye n'ubuzima bwo mu mutwe cyangwa ubw'imyororokere hirya no hino mu gihugu, nazo zirafasha cyane kuko urubyiruko rurahura rukaganirira mu matsinda kuko ruba rwizerana kandi buri wese asobanukiwe undi. Nazo tugerageza kuzigeza hose hatari muri Kigali gusa cyangwa indi mijyi iyunganira.'

Umuyobozi wa Imbuto yavuze ko hakiri urugendo rurerure.

Ati 'Ariko hari byinshi bigikenewe gukorwa, aha navuga nk'ikibazo cy'ibikorwaremezo. Hakwiye kwitabwa ku kuba urubyiruko rwabona umwanya n'ibikorwa byose bakeneye ngo batere imbere.'

Umuyobozi w'Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye rishinzwe Iterambere [UNDP] muri Afurika y'Epfo, Maxwell Gomera, nawe yunze mu rya Shami, avuga ko nta muntu n'umwe ugomba kudakabya inzozi ze kubera aho akomoka cyangwa aho baba.

Yavuze ko hari ibikwiye gushyirwamo imbaraga ngo urubyiruko rwo mu byaro rutere imbere.

Ati 'Ndabizi iyo ufite amahirwe ariko udafite ibikenewe ngo uyabyaze umusaruro. Uyu munsi muri UNDP tubona ko ikoranabuhanga ry'ubwenge bukorano 'AI' ndetse n'uburyo bwo gushora no kugenzura imari bishobora kwagura urubyiruko rwo mu byaro, kuko bifite ubushobozi bwo guhindura ubuzima.'

Mu 2018 Imbuto Foundation yatangije gahunda ya ArtRwanda-Ubuhanuzi, intego ari ugufasha abahanga bo mu Rwanda kubona urubuga bakeneye ngo bungukire mu bikorwa byabo.

Umuyobozi wa Imbuto Foundation, Elodie Shami, yavuze ko muri gahunda zabo zigamije guteza imbere urubyiruko, batibagirwa n'ababa mu byaro
Ambasaderi w'Umuryango w'Ubumwe bw'u Burayi, Belén Calvo Uyarra, yavuze ko urubyiruko rwa Afurika rukwiye gufatirana amahirwe ari mu rwego rw'ubuhinzi rufatiye runini yaba u Rwanda cyangwa Afurika muri rusange
Umuyobozi w'Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku bana mu Rwanda, UNICEF, Julianna Lindsey [wa mbere iburyo], yagaragaje ko imiryango ifite gahunda zo guteza imbere urubyiruko iba ikwiye gutekereza ku mwiharuko wa buri gace mu gutegura izo gahunda kuko ahantu hose aba atari hamwe
Urubyiruko rwahawe umwanya wo kubaza ibibazo
Iki kiganiro cyari cyitabiriwe n'abantu batandukanye
Ngabo Karegeya [iburyo] ni umwe mu batanze ibiganiro, agaragaza uburyo yishatsemo ibisubizo



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/hagaragajwe-impamvu-yo-gushora-imbaraga-mu-rubyiruko-ruba-mu-byaro

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)