Ni inama y'iminsi itatu yatangiye kuri uyu wa 18 ikaba izarangira ku wa 20 Ugushyingo 2024.
Ihurije hamwe impuguke mu ngeri zinyuranye nk'abaganga, abasirikare, abapolisi, abahanga mu bijyanye n'ubutabire ndetse n'abasivile.
Bari kwiga ku ikoreshwa ry'ibintu binyuranye biri mu itsinda rizwi nka 'Chemical, Biological, Radiological, Nuclear, and Explosive (CBRNE) bihuriye ku kubamo ibinyabutabire bigira ingaruka mbi ku buzima no ku bindi bintu mu buryo bunyuranye.
Iryo tsinda rya CBRNE, ribarizwamo ibinyabutabire byangiza harimo bikomoka ku binyabuzima nka virusi zitera indwara, ibikomoka ku ngufu za nucléaire, ibikomoka ku buvuzi bwifashisha kureba imbere mu mubiri (radiology), ibiva ku ntwaro nk'ibisasu biturika ndetse n'ibiva ku bindi binyabutabire.
Amabwiriza azashyirwaho azaba atanga umurongo ku bikomoka kuri ibyo binyabutabire byakoreshwa mu gisirikare cy'ibihugu bya EAC, mu rwego rwo kwirinda ingaruka bishobora kugira ku binyabuzima n'ibindi bintu.
Col.Deng Mayom Manyang Malual ushinzwe guhuza ibikorwa by'ingabo muri Sudani y'Epfo, yavuze ko nubwo bimwe mu bikomokaho ibyo binyabutabire muri uyu muryango nta bihari ariko hagomba kubaho imyiteguro.
Ati 'Nubwo nta gihugu na kimwe mu bigize EAC gifite cyangwa giteganya gukora izo ntwaro [zirimo bya binyabutabire], ni ingenzi ko ingabo zacu zitegura kurinda abaturage. Birumvikana muri uyu muryango izo ntwaro nta zihari ariko haduka indwara nyinshi zifitanye isano n'ibyo binyabutabire.'
Col. Deng Mayom yongeyeho ko uko EAC ikomeza kwaguka, ari ngombwa gufatanya mu kwita ku mutekano n'amahoro mu Karere hirindwa ibibazo bishobora kwaduka bishingiye ku iterambere ry'ikoranabuhanga n'impinduka mu mikorere y'imitwe y'iterabwoba ku rwego mpuzamahanga.
Umuyobozi Mukuru w'Ibitaro bya Gisirikare bya Kanombe, Brig Gen Dr. Ngoga Eugène, yavuze ko ubufatanye bw'ibihugu mu guhangana n'ibibazo byibasira umuryango mugari ari ingenzi cyane kandi bihuje n'intego y'iyo nama.
Ati 'Ibinyabutabire bikomoka kuri CBRNE ni bibi cyane kandi bigira ingaruka mu buryo bw'umwihariko. Bishobora kubaho bitewe n'ibikorwa bigambiriwe, ku bw'impanuka cyangwa se bitewe n'ibiza kamere. Mu kubikemura rero, dukeneye amatsinda akora neza kandi akorera hamwe, agahana amakuru kandi akizerana'.
Brig Gen Dr. Ngoga yongeyeho ko amabwiriza iryo tsinda rihuriweho rizafatanya gushyiraho, azagira akamaro haba mu buryo bwa gisirikare no mu zindi nzego.