Hagiye guterwa ingemwe nshya z'icyayi miliyoni 40 zizamura umusaruro w'icyoherezwa mu mahanga - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Icyayi ni kimwe mu bihingwa ngengabukungu bifatiye runini ubukungu bw'u Rwanda, kuko cyinjije asanga miliyoni 114$ mu mwaka w'ingengo y'imari wa 2023/2024, avuye muri toni 38,467 z'icyayi gitunganyijwe.

Muri gahunda y'imyaka itanu yo kwihutisha iterambere ry'ubuhinzi (PSTA 5), izarangira muri 2029, u Rwanda rwihaye intego yo kuzaba rwinjiza iliyoni 175$ avuye muri toni 58,600 z'icyayi gitunganyijwe neza.

Kugira ngo iyo ntego igerweho, Ikigo cy'Igihugu Gishinzwe Iyoherezwa mu Mahanga ry'Ibikomoka ku Buhinzi n'Ubworozi (NAEB), kirimo gushyira mu bikorwa gahunda ya Leta igamije kuvugurura ubuhinzi bw'icyayi ngo umusaruro wacyo wiyongere, binyuze mu Mushinga PSAC, ugamije guteza imbere abahinzi bato b'ibihingwa byoherezwa mu mahanga, ubafasha kongera umusaruro mu bwinshi no mu bwiza.

Uyu mushinga ukorerwa mu turere twa Karongi, Nyamasheke, Rutsiro na Nyabihu mu Ntara y'Iburengerazuba, Nyaruguru mu Ntara y'Amajyepfo na Rulindo mu Ntara y'Amajyaruguru.

Mu gihe cy'imyaka ine, hazibandwa ku gusimbuza ibiti by'icyayi byashaje n'ibitameze neza, no gutera icyayi ku buso bushya, hagamijwe kongera mu bwinshi no mu bwiza ingano y'icyayi u Rwanda rwoherezwa ku masoko mpuzamahanga.

Umushinga PSAC uzaha abahinzi ingemwe zikabakaba miliyoni 40 ku buntu, zikazaterwa ku buso bwa hegitari 2410.

Mu mwaka wa mbere, hazaterwa ingemwe ku buso bwa hegitari 910, harimo hegitari 600 z'ubuso bushya buzahingwaho icyayi, na hegitari 310 z'ubuso buzongerwamo ingemwe nshya, zisimbura izashaje n'izitameze neza.

NAEB igaragaza ko ubu harimo gutegurwa ingemwe zizaterwa mu mwaka wa mbere w'iyi gahunda, aho hamaze kuboneka ingemwe 8,538,000, bikazagera mu Ukwakira 2025 ubwo gahunda yo gutera izatangira, hamaze gutegurwa ingemwe 19,934,000 zikenewe mu mwaka wa mbere w'iyi gahunda.

Mu gufasha abahinzi kubona umusaruro mwinshi, mwiza kandi vuba, abahinzi b'icyayi bo mu turere umushinga PSAC ukoreramo, binyuze muri za koperative zabo, bazahabwa ingemwe 2,260,000 z'ibiti bivangwa n'imyaka zizaterwa mu mirima y'icyayi ku buso bwa hegitari 2042, ibyo biti bikazafasha mu gufumbira ubutaka, kubika amazi, gutanga igicucu, no kurwanya isuri mu mirima.

Abahinzi kandi bazahabwa imodoka zizabafasha kugeza umusaruro wabo ku ruganda, iminzani y'ikoranabuhanga izajya ibafasha gupima amababi y'icyayi n'ububiko bw'amakuru ajyanye n'umusaruro wabo.

Kugira ngo banoze neza ubuhinzi bwabo, abahinzi bazanahabwa amahugurwa ahoraho, binyuze mu mashuri y'abahinzi mu murima.

Umuyobozi w'Ishami rishinzwe ibihingwa gakondo birimo icyayi muri NAEB, Alexis Nkurunziza, yatangaje ko aya mavugurura azongera ingano y'icyayi cyera mu Rwanda kandi bikazamura imibereho y'abaturage.

Ati 'Iri vugurura rigamije kongera umusaruro w'icyayi, rizazamura imibereho y'abahinzi bacyo muri rusange, ndetse n'iy'urubyiruko n'abagore bibumbiye mu matsinda azategura ingemwe zose zizaterwa mu gihe cy'imyaka ine.'

Kugeza ubu mu Rwanda habarurwa abahinzi barenga ibihumbi 50 bahinga icyayi bibumbuye mu makoperative 23 ari hirya no hino mu gihugu.

Icyayi gishaje kigiye kuvugururwa hanaterwe ingemwe nshya



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/hagiye-guterwa-ingemwe-nshya-z-icyayi-miliyoni-40-zitezweho-kuzamura-umusaruro

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)