Hashize imyaka umunani hatowe itegeko rishyiraho ishyirahamwe ry'abanyamwuga mu gutanga amasoko ariko amakosa mu mitangire y'amasoko mu bigo bitandukanye yo yakomeje kwiyongera.
Kuri uyu wa 20 Ugushyingo, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Imari n'Igenamigambi ushinzwe Imari ya Leta, Richard Tusabe ubwo yasobanuraga umushinga w'itegeko rishyiraho urugaga rw'abanyamwuga mu gutanga amasoko, yabwiye abadepite ko uzaziba ibyuho byose bigaragaramo biterwa n'ubumenyi buke.
Ati 'Uyu munsi dufite abantu bari muri komite zishinzwe gutanga amasoko, kandi ziba zubakiye ku bunyangamugayo, wenda Minisiteri y'Imari n'Igenamigambi iravuga ngo 'dukeneye abakozi bajya muri komite yo gutanga amasoko ya Leta', tukavuga ngo 'abantu b'inyangamugayo ni bande?' Tugahitamo abakozi bajya muri iyo komite ariko ntabwo baherekezwa mu guhugurwa [kugira ngo barebe] uko akazi bazakora kazaba kameze.'
Yagaragaje ko mu kubaka urugaga, bizahera ku bantu bake bafite impamyabumenyi banabyize n'abandi basanzwe bakora uyu mwuga.
Depite Tumushime Francine yagaragaje ko kuba abantu bose bafite aho bahuriye n'umwuga bazahabwa uburenganzira bwo kujya mu rugaga, bishobora kuzateza ibibazo.
Ati 'Ibyiciro by'abanyamuryango harimo abanyeshuri hakabamo n'abakora imirimo y'umwuga w'itangwa ry'amasoko ku bw'imirimo bashinzwe mu kazi. Twareba uburyo izindi ngaga ziba zubatse, usanga ari abantu mu by'ukuri bafite impamyabushobozi cyangwa se impamyabumenyi. Aha rero tugasanga harimo kuvanga abantu bafite impamyabushobozi, abantu bafite impamyabumenyi n'abantu badafite ikintu na kimwe.'
Yongeyeho ati 'Kuba waje kwiga usanganywe iyindi mpamyabumenyi idasanzwe ijyanye no gutanga amasoko, warangiza ukaba umunyamuryango w'urugaga cyangwa se kuba ukora mu kigo noneho bakagushyira muri komite ishinzwe amasoko kubera ubunyangamugayo warangiza ukajya mu rugaga rw'abanyamwuga, njye numva bihabanye n'uko dusanzwe tubona ingaga.'
Bazigishwa amasomo azabagira abanyamwuga
Minisitiri Tusabe yavuze ko amasomo yo gutegura no gutanga amasoko asanzwe atangwa muri kaminuza zo mu Rwanda ariko bidahita bigira umuntu umunyamuryango w'urugaga ngo ni uko yayarangije.
Ati 'Uyu munsi umunyeshuri ashobora kwiga akabona impamyabumenyi yo ku rwego rwa kaminuza y'uko yize ibaruramari ariko ntabwo bimugira umunyamuryango w'urugaga rw'ababaruramari mu Rwanda. Turongera tukamusaba ko yakwiga amasomo amugira umunyamwuga... Ufite impamyabumenyi wavanye muri Kaminuza y'u Rwanda ariko turashaka ko uba noneho umunyamwuga.'
Uyu mushinga w'itegeko nutorwa, urugaga ruzajya rufatanya na kaminuza kwemeza amasomo yigishwa abanyamwuga, runafatanye n'Inama Nkuru y'Amashuri Makuru na za Kaminuza kwemeza impamyabumenyi zatangiwe mu mahanga ku bagiye kurwinjiramo. Ruzanatanga amahugurwa ku banyamwuga, rujye runabafasha kujyanisha ubumenyi bwabo n'aho igihe kigeze.
Magingo aya Leta ifite abakozi barenga 300 bafite aho bahurira n'itegurwa n'itangwa ry'amasoko batazahita basabwa kugira ibyangombwa by'ubunyamwuga mu gutanga amasoko ariko nyuma y'imyaka runaka bikazaba bisaba umuntu ubona akazi nk'aka kuba afite ibyo byangombwa.
Ati 'Mu banyamuryango b'uru rugaga na bo turashaka gutangira kubazanamo bahugurwe, batangire bajye gukora akazi bizeye ko ibyo bakora babyumva. Ni aho rero twumva uru rugaga ruzafasha Leta n'abikorera muri rusange kugira ngo dutere imbere.'
Umushinga w'itegeko watowe n'abadepite 68, umwe yawanze, nta wifashe na ho imfabusa ni imwe, ukazasuzumirwa muri komisiyo iwufite mu nshingano.