Hasojwe amahugurwa k'umukino mushya wa Teqball, Biha intego yo kuba icyitegererezo muri Afurika #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu Karere ka Nyanza hashojwe amahugurwa y'abakinnyi, abatoza n'abasifuzi b'umukino mushya wa Teqball mu Rwanda, aho abahuguwe biyemeje kugira uyu mukino icyitegererezo muri Afurika.

Ni amahugurwa y'iminsi itatu yatangiye ku wa Kane, tariki 14 Ugushyingo 2024, asozwa ku wa 16 Ugushyingo 2024.

Yatangijwe n'Umuyobozi w'Akarere ka Nyanza wungirije ushinzwe Imibereho myiza, Nadine Kayitesi.

Aya mahugurwa yari yateguwe n'Ishyirahamwe ry'Umukino wa Teqball mu Rwanda (FERWATEQ) rifatanyije n'Ishyirahamwe ry'Umukino wa Teqball ku Isi (FITEQ), atangwa na Bhembe Malungisa Mfanafuthi ukomoka muri Eswatini ndetse akaba ari Umuyobozi w'Ishyirahamwe ry'uyu mukino mu gihugu cye.

Abayitabiriye bose hamwe ni abantu 30 barimo abatoza 20 ndetse n'abasifuzi 10. Abahuguwe bigishijwe ibintu bitandukanye birimo amategeko agenga umukino wa Teqball, uko ukinwa ndetse n'uko utegurwa mu gihe cy'amarushanwa.

Bhembe Malungisa Mfanafuthi watangaga aya mahugurwa, yavuze ko yagenze neza dore ko yasanze abakinnyi, abasifuzi n'abatoza hari ibyo bazi ndetse bigatuma akazi ke koroha.

Ati 'Yari amahugurwa meza y'iminsi itatu, mbere na mbere nashimishijwe cyane n'urwego rw'ubumenyi bwa Teqball abatoza bafite. Nari niteze ko bishoboka ko nzatangirira kuri zeru ariko Federasiyo ya Teqball y'u Rwanda yakoze akazi gakomeye ko kwigisha abakinnyi, abatoza n'abasifuzi iby'ibanze.'

The post Hasojwe amahugurwa k'umukino mushya wa Teqball, Biha intego yo kuba icyitegererezo muri Afurika appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/hasojwe-amahugurwa-kumukino-mushya-wa-teqball-biha-intego-yo-kuba-icyitegererezo-muri-afurika/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=hasojwe-amahugurwa-kumukino-mushya-wa-teqball-biha-intego-yo-kuba-icyitegererezo-muri-afurika

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)