Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa 30 Ugushyingo 2024, gikozwe na Polisi y'igihugu igamije guhashya abahungabanya umutekano mu buryo bwinshi.
Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, Ntara y'Amajyepfo, SP Emmanuel Habiyaremye, yabwiye IGIHE ko aba bafashwe, harimo 4 bakekwaho ubujura bwa moto, undi agakekwaho ubwambuzi butega abantu, undi agakekwaho ubufatanyacyaha mu kugura ibyibano.
Yagize ati "Bane bacyekwaho kwiba moto z'abaturage, banafatanywe moto ebyiri bikekwa ko ari inyibano. Umwe acyekwaho gukoresha iri tsinda no kubagurira moto bibye, mu gihe undi acyekwaho ubujura bwo gutega abantu akabambura.''
SP Habiyeremye, yongeye gusaba abaturage gukomeza ubufatanye mu gutanga amakuru y'abakekwaho ubujura, anaburira abishora mu byaha kubireka, kuko ngo Polisi ikomeje ibikorwa byo kubafata aho bari hose.
Hagati aho, abafashwe bose ubu bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Ngoma, kugira ngo bashyikirizwe ubugenzacyaha.