Ibihembo bya mbere bizatangwa tariki 20 Ukuboza 2024, mu muhango uzabera kuri Four Points by Sheraton Hotel i Kigali.
Mu kiganiro n'itangazamakuru cyabaye ku wa 15 Ugushingo 2024, ubuyobozi bwa People Matters Kigali-Rwanda bwatangaje ko ibi bihembo bizaba biri mu byiciro icumi bitandukanye.
Buri cyiciro hazavamo ibigo bitatu byitwaye neza mu gufata neza abakozi babyo mu 2024 ndetse no kugira inama ibigo uko byafata neza abakozi.
Sibyo gusa kandi hazahembwa n'ibigo bikizamuka byafashe neza abakozi ariko bitarengeje imyaka ibiri bibayeho.
Umuyobozi Mukuru wa People Matters Kigali-Rwanda, Steven Murenzi yavuze ko ari ngombwa gushimira ibigo bifata neza abakozi, kuko iyo umukozi afashwe neza bituma akora akazi ke yishimye kandi neza, ikigo kikabona umusaruro.
Ati 'Twaricaye hagati yacu turavunga ngo ibigo byita ku bakozi gute? Ibifata neza abakozi babyo kuki tutabishimira? Niho havuyemo rero igitekerezo cyo kuvuga ngo ibigo byita ku bakozi reka nabyo tubishimire, nibwo bwa mbere bigeye kuba mu gihugu. Ubundi habagaho ibindi bihembo bitandukanye ariko ntawashimiraga uwitaye kuri abo bakozi. Iyo gahunda niyo tugambiriye, kandi niyo dushyize imbere'.
Yasobanuye ko ibigo bizahembwa ari ibizabasha kugaragaza uko byitaye ku bakozi babyo muri uyu mwaka wa 2024.
Yavuze kandi ko iyo ibigo byitaweho n'abantu babikoramo bakitabwaho igihugu cyatera imbere ntakabuza.
Ubuyobozi bwa People Matters Kigali-Rwanda bwasabye ibigo n'abashinzwe abakozi kwandikisha ibikorwa byakozwe biteza imbere abakozi mu mwaka wa 2024,
Kwiyandikisha byatangiye tariki 15 Ugushyingo 2024, bikazasozwa tariki 5 Ukuboza 2024.
Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibigo-bifata-neza-abakozi-mu-rwanda-bigiye-guhembwa