Ni gahunda y'imyaka itatu izakorerwa mu turere dutatu dutsindisha ki kigero kiri hasi ari two Gakenke, Rusizi, Gisagara, Karongi na Ngororero.
Iyo gahunda yatangiye gushyirwa mu bikorwa muri Nzeri uyu mwaka ariko yamurikiwe ku mugaragaro i Kigali ku itariki 11 Ugushyingo 2024 mu nama y'iminsi itatu ihurije hamwe ibihugu 39 bya Afurika biri kwiga ku kuzamura uburezi bw'ibanze.
Abarimu 150 bo mu turere iyi gahunda izakorerwamo bazahugurwa ku buryo bwo kwigisha abana bo mu mashuri abanza hifashishijwe ibikoresho bituma abana babasha kumva mu ngiro ibyo bigishwa mu masomo y'Imibare n'Icyongereza.
Abana 75.000 biga muri ibyo bigo byatoranyijwe ni bo bazafashwa n'iyo gahunda, aho mu mfashanyigisho basanganywe hazongerwamo ibikoresho ngiro nk'ibishushanyo by'inyuguti, iby'ibinyampande n'ibindi bitandukanye bibafasha kwiga ibintu babasha kubikoraho.
Abarimu bazahugurwa ku kwigishiriza kuri ibyo bikoresho no gufasha abana basigara inyuma kugira ngo na bo babanze bumve neza icyo bifasha mu myigire noneho babashe gufasha ba bana kwiga batsinde nk'abandi.
UNICEF igaragaza ko hari inyigo z'abahanga zerekanye ko umwana iyo yiga ibintu mu ngiro bimworohereza kubifata ndetse ikaba ari na gahunda Leta y'u Rwanda yatangiye kwitaho.
Ubwo iyo gahunda yamurikwaga ku mugaragaro, ubuyobozi bwa Hempel Foundation bwagaragaje ko buyitezeho kuzamura abana bagira intege nke mu mitsindire bitewe n'impamvu zinyuranye na bo bakabasha gutsinda nka bagenzi babo.
Umuyobozi Nshingwabikorwa wa Hempel Foundation, Anders Holm yagize ati 'Ubufatanye bwacu na UNICEF burashimangira umuhate dufite mu gukemura ikibazo cy'abana bato batsindwa mu ishuri kuko dushaka ko buri mwana hatitawe ku byo anyuramo abasha gufata neza ibyo yiga mu mashuri abanza. Iyi gahunda y'ingenzi igamije kunganira Leta y'u Rwanda muri gahunda nzahurabushobozi mu mashuri abanza aho amasaha atatu mu cyumweru aharirwa abana badatsinda nk'abandi'.
Umuyobozi wa UNICEF Rwanda, Julianna Lindsey we yavuze ko kwita ku burezi bw'ibanze bw'abana badatsinda neza binyuze mu bufatanye bigabanya ibyago byo kuba abo bana bata ishuri.
Ati 'Uburezi bw'ibanze ni rwo rufatiro rw'uburezi bw'ahazaza. Abanyeshuri batigishwa neza mu mashuri abanza usanga bahorana amanota make kandi ibyo bibongerera ibyango byo guta ishuri hakiri kare. Gahunda yo kubongerera ubushobozi yatangijwe mu Rwanda ifasha mu gukuraho izo mbogamizi. Kongerera abarimu ubushobozi, gukorana n'abaturage ndetse no gusangira ubumenyi ni zo nkingi z'iyi gahunda yo kuzamura uburezi bw'ibanze ku bana bato'.
Imibare y'umwaka w'amashuri wa 2022-2023 igaragaza ko mu Rwanda abana bagera kuri 94% bigaga mu mashuri abanza ndetse ari intambwe ishimishije, gusa nanone UNICEF ikagaragaza ko hakiri ikibazo ku ireme ry'uburezi bahabwa ndetse no ku kwimukira mu mashuri yisumbuye.