Iburasirazuba: Mu kwezi kumwe hibwe moto icyenda - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi byavuzwe n'Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda mu Ntara y'Iburasirazuba, SP Hamduni Twizeyimana, nyuma y'aho hari umusore wo mu Karere ka Nyagatare watawe muri yombi mu Karere ka Gatsibo mu Murenge wa Kabarore ubwo yari agiye kugurisha moto nshya yari yibye umumotari. Yafashwe agiye kuyigurisha ibihumbi 200 Frw.

Umumotari ngo yavuye kuri moto agiye muri butike, asiga moto yaka, uwo musore ayicaraho gato ari kurya umunyenga avuga ko ari nziza cyane, birangira ayitwaye burundu baramushaka baramubura kugeza ubwo yafatirwaga mu Murenge wa Kabarore agiye kuyigurisha.

SP Twizeyimana yavuze ko mu kwezi kumwe mu Ntara y'Iburasirazuba hamaze kwibwa moto icyenda kandi zose zikaba zaribwe abamotari bakorera ahantu hatandukanye.

Yavuze ko abaziba kenshi usanga ari abantu bafite imyirondoro itazwi bakunze kwigira inshuti ku bamotari.

Ati 'Moto zibwe harimo enye zibwe mu Karere ka Nyagatare, ebyiri zibwe muri Ngoma, imwe yibwe muri Gatsibo n'izindi ebyiri zibwe muri Kayonza. Abantu icyenda bazibye bose tumaze kubafata ndetse twanagaruje moto enye izindi turakeka ko zabazwe hakagurishwa ibyuma byazo.'

SP Twizeyimana yasabye abamotari kwirinda uburangare, bakirinda gutiza moto zabo abantu badafite imyirondoro izwi ndetse bakanirinda guparika ahantu batizeye umutekano kuko ngo biri mu bituma babiba moto zabo bamwe bikanabatera igihombo gikomeye.

Ati 'Abandi tugira inama ni abiba moto bashatse babireka kuko Polisi n'abaturage ntibazahwema kubafata kandi bakabiryozwa. Abandi bantu tugira inama ni abantu bacuruza ibyuma bya moto kenshi bakunze kugura ibyuma by'izo moto ziba zibwe kuko moto baragenda bakayifungura yose buri kimwe bakagicuruza ukwacyo, nibabireke kuko ufashwe afatwa nk'umujura.'

Kuri ubu umusore wafashwe yibye moto afungiye kuri sitasiyo ya Kabarore, mu gihe atagereje gusubizwa mu Mujyi wa Nyagatare aho yibye iyo moto, igasubizwa nyirayo nawe akaryozwa icyo cyaha yari yakoze.

Polisi y'u Rwanda yatangaje ko moto icyenda zimaze kwibwa mu kwezi kumwe, enye zikaba zaragarujwe



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/iburasirazuba-mu-kwezi-kumwe-hibwe-moto-icyenda

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)