Ibyo wamenya kuri J-Sha, itsinda ryimpanga r... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

'Unveil Africa Fest' izabera muri Camp Kigali, tariki 07 Ukuboza 2024, yitezweho kuzatanga ibyishimo bisendereye ku bakunzi b'umuziki nyarwanda byumwihariko abakunzi ba Gakondo. Ntagushidikanya, abanyarwanda benshi bazaba berekeje amaso yabo muri iki gitaramo ndangamuco nyarwanda gisanzwe kiba buri mwaka.

Iri serukiramuco ngarukamwaka rizayoborwa n'umunyamakuru Lucky Nzeyimana uzwiho kuticisha irungu abitabiriye ibirori ayobora, riririmbemo ibyamamare mu njyana gakondo ari bo Itorero Intayoberana, Ruti Joel, Victor Rukotana, Chrisy Neat, Himbaza Club, J-Sha n'umukirigitananga Siboyintore akaba n'umuhanga mu mbyino gakondo.

Amatike yo kwinjira muri iki gitaramo ari hanze. Itike ya macye yiswe 'Bisoke' ni 10,000 Frw, ikurikiyeho yiswe 'Muhabura' iragura 25,000 Frw naho itike iruta izindi yiswe 'Karisimbi' iragura 50,000 Frw. Amatike ari kuboneka mu buryo bw'ikoranabuhanga unyuze ku rubuga www.noneho.com. Kanda HANO ugure itike.

Umuyobozi Mukuru wa Unveil Africa yateguye Unveil Africa Fest, Uwase Clarisse, yabwiye InyaRwanda ko abazagura amatike yo mu cyiciro cya Kalisimbi, bazahabwa ku buntu ikirahuri cya Wine cyangwa ikirahuri cya Fresh Juice ku batanywa inzoga. Ni mu gihe abo mu cyiciro cya Muhabura bazahabwa Juice/Jus iri mu icupa cyangwa icupa ry'amazi.

Uwase Clarisse yizeye neza adashidikanya ko iki gitaramo kizatanga ibyishimo byumwihariko ku bakunzi b'umuziki gakondo. Avuga ko ari ahantu heza umuntu akwiriye gusohokanira n'inshuti ze mu kwishimira ko umwaka wa 2024 urangiye mu mahoro.

Ibigwi by'itsinda rya J-Sha rizasusurutsa abazitabira "Unveil Africa Fest 2024"


Mu kwezi k'Ugushingo 2023, umuziki w'u Rwanda wungutse itsinda ry'abakobwa babiri b'impanga nyuma yo kwiyungura ubumenyi mu ishuri ry'umuziki ry'u Rwanda.

Iri tsinda ryinjiranye mu muziki izina rya 'J-Sha,' rigizwe n'abakobwa b'impanga bitwa Bukuru Jennifer na Butoya Shakira, bakaba bararangije mu ishuri ry'u Rwanda ry'umuziki mu 2021.

Nyuma y'uko J Sha bamaze gushyira hanze indirimbo zirimo Mabukwe na Hobby, baherutse gutera intambwe ikomeye bashyira hanze indirimbo 'Do It' bakoranye na Andy Bumuntu.

Mu kiganiro gito bagiranye na InyaRwanda, bakomoje ku mikoranire yabo na Andy Bumuntu, bagaragaza ko byose byahereye kuri Kiss FM.

Icyo gihe aba bakobwa basabwe kuririmba imwe mu ndirimbo bafite bacuranga 'Do It', Andy Bumuntu wakoreraga iyi Radio yarayikunze.

Bati: 'Nyuma aza kudusanga muri 'studio' adusaba ko twayikorana, natwe turemera kuko n'ubundi bijyanye n'injyana akora.'

Ku rundi ruhande aba bakobwa bahamya ko bageze kure umushinga wo gukora kuri album yabo ya mbere.

Bize amashuri yabo arimo n'ay'umuziki mu Rwanda no hanze yarwo mu gihugu cya Uganda. Baherutse gutangaza ko binjiye mu muziki bawukunze ndetse kugeza ubu ntacyo barakora bagereranije n'ibyo bifuza gukora kuko bafite intumbero yagutse.

Bitewe n'icyorezo cya COVID19, aba bakobwa bize imyaka 4 amasomo yabo batangiye mu 2018, umuziki wabo bakaba barawutangiriye mu bwogero.

Ni ibintu bavuga basa n'abashyenga bashaka kumvikanisha ko atari abantu bakuriye mu rusengero nk'uko benshi mu bahanzi usanga bafite isoko yabo y'ubuhanzi muri za korali.

Shakira [umuto muri izi mpanga] asobanura uko biyemeje gutangira gukora umuziki kinyamwuga, yagize ati: "Ubundi turi ku ishuri numvaga nzaba umuhanzi ntabwo numvaga nzasubiramo indirimbo z'abandi ni aho byahereye.'

Bagaragaza ko ibyo biyemeje bitoroshye, bisaba amafaranga, imbaraga no kwihangana, ariko hamwe n'urukundo rw'abafana bizera kugera kure.

Ku byerekeranye n'amakuru avuga ko hari amasezerano bigeze kugira muri Kina Music, Jennifer yavuze ko 'uko twakoranaga, Clement buriya akunda gutunganya indirimbo za Korali twahuriraga mu bintu by'amakorali cyane.'

Yakomeje agira ati: 'Ikindi cya kabiri nigiragayo no gutunganya indirimbo nta yindi mikoranire yari ihari irenze.'

Binyuranye n'abandi bahanzi, aba bakobwa bavuga ko nta muhanzi bavuga ko bafatiraho urugero ahubwo buri umwe mu buryo bwe bagira isomo bamwigiraho.

Bati: 'Bruce Melodie ageze ahantu heza hashimishije, Meddy, The Ben, Knowless, Alyn Sano, Ariel Wayz n'abandi.'

Aba bakobwa bafite ubuhanga mu gucuranga ibikoresho bitandukanye  bya muzika, baririmbye mu birori bitandukanye nka CHOGM, Kigali Up, Commonwealth, AU Summit byose byabereye i Kigali mu bihe bitandukanye.

J-Sha batangaje ko indirimbo bakoranye na Andy Bumuntu bari bayanditse bazi ko ari iy'itsinda gusa


Nyuma y'umwaka umwe mu muziki, bagiye guhurira ku rubyiniro n'abahanzi bamamaye mu njyana Gakondo

Ni ubwa mbere bagiye kugaragaza impano yabo mu gitaramo cyagutse 

Igitaramo cya 'Unveil Africa Fest' kitezweho gutanga ibyishimo bidasanzwe ku ya 7 Ukuboza 2024

">Reba hano indirimbo J-Sha bahuriyemo na Andy Bumuntu bise "Do It"

">



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/148732/ibyo-wamenya-kuri-j-sha-itsinda-ryimpanga-rizataramana-nibyamamare-muri-unveil-africa-fest-148732.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)