Ibyoherezwa mu mahanga byageze ku gaciro ka miliyari 3,2$ mu myaka itanu - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu 2023/2024 honyine u Rwanda rwinjije 839,212,099$ (arenga miliyari 1,139 Frw) avuye kuri 857,226,944$ (arenga miliyari 1,163 Frw) rwari rwinjije mu 2022/2023.

Muri uwo musaruro w'ibikomoka ku buhinzi byoherejwe mu mahanga harimo uw'ibilo 261.636.526 by'imboga, imbuto n'indabyo, byinjirije u Rwanda 233.632.762$ (arenga miliyari 317 Frw) rwohereje na none mu myaka itanu iri imbere.

Muri icyo gihe u Rwanda rwohereje ibilo 170.842.040 by'imboga, ibilo 86.459.793 by'imbuto n'ibilo 4.334.692 by'indabyo.

Ku mboga rwasaruye miliyoni 128,5$, rubona miliyoni 79,5$ z'imbuto na miliyoni zirenga 25,4$ z'indabyo muri icyo gihe.

Uwo musaruro wagizwemo uruhare n'uburyo bw'ubwikorezi bwo mu kirere bwanogejwe, aho nko mu 2023 indege itwara imitwaro ya RwandAir yajyanye imizigo ipima toni 4,595 zerekeje Dubai, mu Bwongereza no mu Bubiligi.

Guverinoma y'u Rwanda ikomeje guteza imbere ubuhinzi n'ubworozi, aho yiyemeje ko muri gahunda y'igihugu yo kwihutisha iterambere mu cyiciro cyayo cya kabiri (NST2), ubuhinzi buzazamuka ku kigero cya 6% ku mwaka, kandi ko buzakorwa hashingiwe ku guhaza amasoko.

U Rwanda rwiyemeje ko umusaruro ubukomokaho uzazamuka hejuru y'ikigero cya 50% binyuze mu kongera ubuso bwuhirwa ku kigero cya 85% no kongera ifumbire n'imbuto.

Iyo ntego yunganirwa na Gahunda ya Gatanu y'impinduramatwara mu buhinzi y'imyaka itanu (PSTA5), aho Guverinoma y'u Rwanda yiyemeje ko iyo gahunda izatwara miliyari 5,4 $ (arenga miliyari 7,063 Frw) mu guteza imbere uru rwego ku buryo bwikubye.

Ibyo bigamije kwihaza mu biribwa, ariko cyane cyane abahinzi bagakora iyo mirimo igamije ubucuruzi, bitari uguhingira bimwe by'amaramuko nk'uko Umuyobozi wa NAEB, Claude Bizimana yabigarutseho.

Yari mu gikorwa cyo gushyikiriza abohereza imboga n'imbuto mu mahanga bashyikirizwaga amakamyo agezweho abafasha kutwara umusaruro ku kigero cy'ubushyuhe cyagenwe ntiwangirike.

Ati 'Abahinzi bagomba kumva ko bagomba guhingira amasoko yo mu mahanga kuko afite ibyo adusaba ariko kenshi tutitwararikaho mu gihugu. Bijyana no gushaka ingemwe nziza zijyanye n'umusaruro twifuza mu bwinshi no mu bwiza, tukanabungabunga uwo musaruro ukagezwa ku masoko utangiritse n'izindi gahunda nyinshi dufite mu kugera ku ntego twihaye.'

Byanashimangiwe n'Umuyobozi Mukuru w'Ikigo cyohereza ibikomoka ku buhinzi mu mahanga cya Tropi Wanda witwa Ingabire Marie Ange Claudine, wahawe ikamyo imufasha gutwara umusaruro utangiritse.

Mu 2020 Ingabire yahereye ku bakozi umunani bamufashaga kohereza ibilo 800 bya avoka. Imirimo yaragutse aho ubu afite abakozi 321 n'abahinzi bakorana bagera ku 2000, bigatuma yohereza toni 82 z'imboga n'imbuto nk'urusenda, amatunda, avoka n'ibindi buri cyumweru.

Ati 'Ubu amasoko turayafite, dufite ibyumba bikonjesha bifasha mu kwirinda ko umusaruro wangirika, ndetse dufite n'indege ibyohereza, tugiye kongera umusaruro kugira ngo tuzagere ku musaruro twiyemeje muri NST2 nta nkomyi.'

Uretse umusaruro w'ubuhinzi Guverinoma y'u Rwanda yiyemeje ko mu myaka itanu iri imbere, ruzateza imbere ibyoherezwa mu mahanga na byo bizamuke bive kuri miliyari 3,5$ bigere kuri miliyari 7,3$.

Bimwe mu byitezwe muri PSTA5 harimo guhindura ubukungu bw'u Rwanda, aho nk'ibyoherezwa mu mahanga bikomoka mu buhinzi bizagera kuri miliyoni 1981$ bivuye kuri miliyoni 857$ byoherejwe mu in 2022/2023.

Byitezwe ko kandi hazahangwa imirimo ibihumbi 644 y'abakora mu nzego zitandukanye zitunganya umusaruro w'ubuhinzi ivuye kuri mirimo 400 ifitwe n'abahinzi borozi batandukanye.

Mu 2023/2024 u Rwanda rwohereje imiteja ingana n'ibilo 4.278.475



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibyoherezwa-mu-mahanga-byageze-ku-gaciro-ka-miliyari-3-2-mu-myaka-itanu

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)