Icyogogo cy'Umugezi wa Rusizi uherutse kwibasirwa n'inkangu idasanzwe kiri guterwamo ibiti bifata ubutaka - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni ibikorwa bikomeje gushyirwamo imbaraga nyuma y'aho uyu mugezi umaze iminsi wibasirwa n'isuri n'inkangu zirimo n'iyabereye mu murenge wa Mururu w'Akarere ka Rusizi muri Werurwe 2024, icyo gihe amazi y'uyu mugezi yasandaye mu mirima y'abaturage yangiza imyaka y'abaturage.

Iyi nkangu yakurikiwe n'indi yabereye mu murenge wa Bugarama aho umusozi waridutse mu mpeshyi ugafunga umuhanda Kamembe-Bugarama ndetse ukanashyira mu manegeka imiryango irenga 60.

Minisitiri ushinzwe ibikorwa by'ubutabazi, Gen. Maj (Rtd) Albert Murasira, avuga ko bari gukora ubushakashatsi ngo hamenyekane igituma imisozi y'akarere ka Rusizi iriduka gusa ngo bakeka ko bifitanye isano no kuba ari ubutaka bwo mu gace k'ibirunga.

Umuyobozi w'Akarere ka Rusizi, Dr. Anicet Kibiliga, avuga ko aka karere gafite imisozi miremire n'ubutaka bukunze gutwarwa n'isuri ibujyana mu kiyaga cya Kivu, mu mugezi wa Rusizi no mu yindi migezi itandukanye.

Ati "Hari gahunda yo gutera ibiti birenga ibihumbi 300 no gukora imirwanyasuri kugira ngo ubutaka butaducika. Mu biti turi gutera dufatanyije n'abafatanyabikorwa batandukanye bita ku bidukikije harimo ibivangwa n'imyaka n'ibiti by'imbuto ziribwa'.

Umuyobozi wa ARCOS ushinzwe ubufatanye n'iterambere, Ntukamazina Jacqueline, avuga ko mu mpamvu zatumye bahitamo kubungabunga umugezi wa Rusizi n'ikiyaga cya Kivu ari uko umaze igihe wibasirwa n'isuri n'inkangu.

Ati "Iyo ubutaka bumaze kubamo bwinshi amazi arakama amafi ntabone aho yororokera, amazi akangirika n'ubutaka bwacu bukagenda uburumbuke bw'ubutaka bukagabanyuka kuko haba hagiye ubutaka burimo ifumbire".

Binyuze mu mushinga Laressere uterwa inkunga n'ikigega Bezos Earth Fund, umuryango ARCOS n'abafatanyabikorwa bawo barateganya gusubiranya hegitari zirenga 4000 mu Rwanda, u Burundi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Muri uyu mwaka w'ingengo y'imari, Akarere ka Rusizi gafatanyije n'abafatanyabikorwa bako karateganya gutera ibiti ibihumbi 300
Imisozi yo muri RDC na yo igiye gusubiranywa
Abaturage bishimiye ibiti biri guterwa mu mirima yabo bavuga ko bizarinda ubutaka bwabo isuri n'inkangu
Mu byangiza ibidukikije harimo n'ubuhinzi budakorwa kinyamwuga
Imisozi yo mu cyogogo cy'umugezi wa Rusizi yatengukaga ikaroha itaka muri uyu mugezi



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/icyogogo-cy-umugezi-wa-rusizi-uherutse-kwibasirwa-n-inkangu-idasanzwe-kiri

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)