Isuzuma rikorwa ku banyeshuri bo mu burezi bw'ibanze harebwa ubumenyi bafite mu Kinyarwanda, Icyongereza n'Imibare rigaragaza ko abanyeshuri bo mu mwaka wa gatatu w'amashuri abanza mu 2021 batsinze imibare bari 69,94% bigeze mu 2023 biragabanyuka bagera kuri 55,6%.
Kuri uyu wa 13 Ugushyingo Minisitiri Nsengimana yabwiye Radio/Tv10 ko abanyeshuri bangana na 56% biga mu mwaka wa gatatu w'amashuri abanza ari bo batsinda imibare iyo yabajijwe mu Cyongereza ariko bayibazwa mu Kinyarwanda bagatsinda ku rugero rwa 86%.
Yavuze ko muri rusanga mu banyeshuri biga kugeza mu wa gatatu w'amashuri abanza, 65% bataba bumva ibyo basoma mu Cyongereza. Ibi bivuze ko 35% gusa ari bo bumva, bagasobanukirwa ibyo basoma muri uru rurimi.
Minisitiri Nsengimana yagize ati 'Imibare barayizi ariko hari ikibazo ku myumvire y'ururimi, nituzamura iyi myuvire umusaruro uzarusaho.'
'Icyongereza ni ukwiga ururimi rushya abenshi baba batazi, cyangwa ngo banavuge mu ngo. Ikindi ni uko n'abarimu babigisha urwego rwabo rw'Icyongereza rugomba kuzamuka kuko ntushobora gutanga icyo udafite.'
Yagaragajwe ko hakwiye ubufatanye mu kubakira abarimu ubushobozi aho kubaveba ko batazi Icyongereza.
Ati 'Abarimu ntabwo dukwiye kubarenganya ahubwo ni ugufatanya na bo kugira ngo tubatere inkunga bashobore kugwiza ubwo bumenyi babashe gukora akazi kabo.'
Minisitiri Nsengimana yavuze ko kubakitwaza ko bize mu Gifaransa bidakwiye kuko imyaka ishize ari myinshi, bityo impinduka zagakwiye kuba zarakiriwe hose.
Ati 'Imyaka ishize ubu abatangiye kujya mu mirimo y'ubwarimu bize mu Cyongereza.'
Amashuri y'incuke; Umusingi w'uburezi
Mu Rwanda abanyeshuri 39% nibo baca mu mashuri y'incuke ku baba bagomba kunyuramo.
Guverinoma y'u Rwanda ibinyujije muri gahunda y'igihugu yo kwihutisha iterambere mu cyiciro cyayo cya kabiri [NST2], ifite gahunda yo kongera umubare w'abanyeshuri biga mu mashuri y'incuke ukagera kuri 65% mu myaka itanu.
Ni mu murongo wo gushimangira gahunda yo kwita ku burezi bw'umwana kuva akiri muto.
Minisitiri Nsengimana yashimangiye ko imbaraga zikwiye gushyirwa mu burezi bw'ibanze kuko ari ho umwana ahera akura.
Yagize ati 'Iyo abana batangiye hakiri kare bagira fondasiyo ikomeye, cyane cyane muri iyi myaka baba bakiri bato. Birabafasha mu buzima bwabo bwose atari no mu mashuri gusa ahubwo no ku kazi n'ahandi. Nicyo gituma tugomba gushyira imbaraga nyinshi muri iki cyiciro.'
Minisitiri yavuze ko umwana wiga neza agomba kwiga amashuri y'incuke afite imyaka hagati y'itatu n'itanu, ku myaka itandatu akajya mu mashuri abanza.
'Abarimu bafite impungenge zo kwirukanwa'
Ni kenshi hagiye kumvukana abarimu bafite impungenge ko bashobora kwirukwanwa mu kazi kubera bakora umwuga batigiye. Aba batize uburezi hari uburenganzira bagenzi babo babona bo batemerewe bigatera impungenge ku hazaza habo.
Minisitiri Nsengimana yabamaze impungenge avuga ko ntawe uzirukanwa, agaragaza n'icyakorwa ngo inshingano zabo bazuzuze neza.
Kuri ubu ku bufatanye bw'inzego zinyuranye hari guhugurwa abarimu 12.726 batize uburezi bo mu mashuri y'inshuke n'abanza mu rwego rwo guteza imbere ireme ry'uburezi.
Yagize ati 'Dufite abarimu bamwe batize ubwarimu ariko basoje n'amashuri. Ayo mahugurwa rero ni ay'abo bo bari muri sisitemu. Ni ukugira ngo nabo bumve neza ya miterere y'uburezi.'
'Ntawe tuzirukana ni nayo mpamvu tubahugura, ahubwo icyo twabakangurira ni ugukora ayo mahugurwa n'abajya gushaka impamyabumenyi nyuma yo gukurikirana amasomo y'uburezi ni bakomeze.'
Minisitiri Nsengimana yaboneyeho gusaba ko abarezi, ababyeyi n'inzego bireba bafatanyiriza hamwe mu kubaka uru rwego rw'uburezi kuko umusanzu wa buri wese ukenewe kandi ari ingenzi.