Imyambarire ya Zoe Trap ni nayo yaranze abasore bari bamuherekeje ku rubyiniro dore ko uyu muraperi aho agiye hose atagenda wenyine aba ari kumwe n'abamugaragiye ndetse bose baba bambaye nkawe.
Zeo Trap ni  umuraperi wihariye bibijyanye n'imitegurire y'urubyiniro ku buryo agenda anyuzamo akabyina mu buryo butangaje ndetse aba ajyanisha n'abasore bari kumwe ibintu ubona bitanga ishusho nziza kureba igitaramo.
Ari ku rubyiniro byanageze aho agakapu yari afite mu mugongo agakuramo, gafatwa n'umurinzi we.
Zeo Trap yabyinishije abantu ubutitsa, ariko nako banywa ku binyobwa bya Skol. nawe agira  ati "Skol Malt mu kirere."
Yaririmbye indirimbo nka 'My Gee', 'Rwamakombe', 'Ibitego', 'Byeri', 'Umwanda' n'izindi zitandukanye.
Uyu muraperi aritegura gushyira hanze album ye ya kabiri yise 'Ntago anoga', ifite umwihariko wo kugira n'indirimbo 20 ikurikira iyitwa 'Abafana 100k' yasohoye mu 2023, igizwe n'indirimbo icumi, iyi ikaba ari nayo iriho iyo yise 'Umwanda' iri mu zatumye izina Zeotrap ritumbagira cyane.
Uyu muhanzi uri mu bakunzwe cyane muri iki gihe yatangiye umuziki mu 2021 yamamaye mu ndirimbo ziirmo, 'Elleee', 'Umwanda' n'izindi nyinshi.Â
Umuraperi Zeo Trap yaserukanye imikufi myinshi ku ipantalo irandaranda, ku buryo bamwe mu bafana bashakaga kuyikorahoÂ
Zeo Trap yari afite mu ijoshi umukufi munini, ndetse no mu rukenyerero yari yashyizemoÂ
Zeo Trap yari afite mu mugongo agakapu ahetse, yaje kugakuramo nyuma
Kanda hano urebe amafoto menshi yaranze iki gitaramo cya Hip Hop