Ni inkunga yatanzwe binyuze mu masezerano icyo kigega cyasinyanye na ba nyir'iyo mishinga ku itariki 30 Ukwakira 2024.
Iyo nkunga yatsindiwe n'uturere dutatu n'imiryango itandatu ya sosiyete sivile ikorera mu Rwanda.
Abahawe iyo nkunga bayitsindiye binyuze mu marushanwa yatangiye muri Nzeri 2023 aho uturere twose n'imiryango ya sosiyete sivile mu Rwanda bateguye imishinga bayitanga muri Green Fund irasuzumwa hatoranywamo itsindira iyo nkunga.
Ubuyobozi bw'icyo kigega busobanura ko imishinga yatoranyijwe yagombaga kuba yujuje ibintu bine byagenderwagaho ari byo ubuhinzi bwihanganira imihindagurikire y'ikirere, kuhira ku buso butoya, kubungabunga ubutaka no kubungabunga urusobe rw'ibinyabuzima.
Iyo mishinga kandi izashyirwa mu bikorwa mu gihe cy'imyaka itatu iri imbere hakaba hari ihuriweho n'abafatanyabikorwa batandukanye n'indi izashyirwa mu bikorwa gusa n'abatsindiye inkunga.
Uturere twatsindiye inkunga ni Ngororero, Nyanza na Gatsibo naho imiryango ya sosiyete sivile ni Caritas, APV, Arde-Kubaho, APEFA, FESY na REDO.
Iyo miryango yari yemerewe guhatanira inkunga itarenze miliyoni 300 Frw mu gihe uturere two twari twemerewe atarenze miliyari imwe na miliyoni 207 Frw.
Inkunga yatewe iyo mishinga yatanzwe n'Ikigega cya Loni cyitwa Adaptation Fund gifasha ibihugu biri mu nzira y'amajyambere guhangana n'ingaruka zi'imihandagurikire y'ibihe binyuze muri Green Fund Rwanda.
Umukozi muri Green Fund Rwanda wakoze kuri ayo marushanwa, Mugabo Florien yavuze ko iyo mishinga yose izakorerwa mu cyaro mu rwego rwo kubakira ubushobozi abaturage mu gahangana n'imihindagurikire y'ikirere.
Ati 'Intego nyamukuru y'iyo mishinga ni ugufasha abantu gahangana n'ingaruka z'imihindagurikire y'ikirere'.
Umuyobozi w'Akarere ka Ngororero kari mu twatsindiye iyo nkunga, Nkusi Christophe yavuze ko ako karere kazashyira mu bikorwa umushinga kazafatanyamo n'Umuryango World Vision wo kurwanya isuri harimo gutera amashyamba n'ibiti by'imbuto no gukora amaterasi y'indinganire mu mirenge ya Muhanda, Kavumu na Kageyo.
Yavuze ko uwo mushinga bawitezeho kugabanya ingaruka ziterwa n'ibiza bikunda kwibasira ibyo bice uzakorerwamo.
Ati 'Iyo mirenge ihura n'ibiza mu gihe cy'imvura ni yo mpamvu twahisemo ko ari ho ukorera. Uzafasha mu kurwanye isuri hakorwa amaterasi ndetse n'inyongeramusaruro zishyirwa mu mirima zibashe kugumamo'.
'Amashyamba na yo tuyitezeho kuzafata ubutaka ntibutwarwe n'isuri. Umushinga tuwitezeho ko umusaruro w'ubuhinzi uziyongera kandi n'ingaruka z'ibiza zikagabanuka'.
Minisitiri w'Ibidukikije, Dr. Uwamariya Valentine yavuze ko iyo mishinga igiye gushyirwa mu bikorwa ishimangira imbaraga Leta y'u Rwanda n'abafatanyabikorwa bayo bashyira mu kurengera ibidukikije.
Yakomeje agira ati 'Aya masezerano asobanuye ibirenze inkunga y'amafaranga ahubwo ni icyerekezo cyo kugira ahazaza heza mu kurengera ibidukikije aho abaturage bacu bazaba bakomeza imibereho yabo kandi barengera ibidukujike n'umutungo kamere udutunze'.
'Dufatanyije turi gushyiraho ingamba z'ingenzi zo gukemura ibibazo bigaragara bijyanye n'ibidukikije n'ihindagurika ry'ikirere kandi ibyo byongerera ubushobozi abaturage mu guhangana n'izo mbogamizi'.
Minisitiri Dr. Uwamariya yongeyeho ko ibyo bikorwa ari intangiriro yo gushyira mu bikorwa imishinga inagirwamo uruhare n'abaturage kandi itanga umusaruro urambye ku bantu n'Isi muri rusange.