Byatangajwe n'Ubushinjacyaha kuri uyu wa Kabiri tariki 5 Ugushyingo 2024, ubwo bwagaragazaga ibyaha 'Fatakumavua' akurikiranyweho hashingiwe ku iperereza ryakozwe.
Ubushinjyacha bwavuze ko Fatakumavuta yisunze imbuga yakoreraga, yatangaje amakuru ku bukwe bwa The Ben avuga ko buzabamo 'akavuyo', arenzaho ko The Ben atazi kuririmba.
Ku wa 9 Ukwakira 2024, Fatakumavuta kandi yashyize ku rubuga rwe rwa X ubutumwa agaragaza ko ashaka amafaranga. Avuga ati 'Ben natansaba imbabazi ngo ampe no ku mafaranga bizarangira muzimije.'
Â
Ubushinjacyaha bwavuze kandi ko Fatakumavuta yakoresheje amagambo y'ivangura ku muhanzi Bahati, aho yavuze ko 'Bahati yashatse umugore w'umudiyasiporo mubi kandi ukennye'.
Bwanavuze ko yasebeje Meddy mu biganiro bya nyuma yakoreye kuri Fatakumavuta Clips. Ngo yavuze ko Meddy yariye w'umukobwa muri 'Ghetoo' akajya yirirwa amurya amaturu'. Yongeyeho kandi ko 'Meddy ariwe mugabo wemeye gukubitwa n'umugore we.
Ubushinjacyaha bwavuze ko RIB yihanganirije Fatakumavuta mu bihe bitandukanye ariko akinangira. Ati 'Iyo yari inama ya Kibyeyi.'
Nyuma y'aho ariko Fatakumavuta avuye kuri RIB, yagiye ku muyoboro wa 3D TV avuga ko niyongera guhamagarwa ku byo avuga ku bahanzi atazitaba. Ati 'Ibyo byerekana ko yasuzuguye inama za RIB.'
Bwavuze ko nyuma yaje gufatwa, iperereza rigaragaza ko ashobora kuba akoresha ibiyobyabwenge ituma hafatwa ipimo. Byaje kugaragaza ko afite ikigero cya 298.
Ubushinjya bwagaragaje ko Fatakumavuta yakoreye The Ben ibyaha birimo: kumusebya avuga ko atazi kuririmba, kuvuga ku bukwe bwe na Uwicyeza Pamella buzaba akavuyo, no kuba ku wa 9 Ukwakira yavuze ko azakomeza gusebya uyu muhanzi mu gihe cyose yaba atamuhaye amafaranga.'Â
The Ben yatanze ikirego ashinja Fatakumavuta kumubuza amahwemo mu bihe bitandukanyeÂ
Ubushinjacyaha bwagaragaje ko Fatakumavuta yagiye akoresha imbuga nkoranyambaga ze mu guharabika The Ben