Mu Minsi ishize umufasha wanjye yangejejeho umushinga wa business ashaka gukora. Mu byukuri numva ari igitekerezo cyiza , maze mbura nicyo ngicyemanga. Mwemerera rwose kumushigikira muri uwo mushinga we.
Gusa nyuma yamasaha macye angejejeho icyo gitekerezo, naje kwibuka ko hari aho yambwiye ko afite abo ashaka gufatanya nabo bazamufasha mu kwamamaza ibikorwa bye. Njya kuri Google gushakisha amakuru kuri aba bombi, nsanga ni aba sista babiri bubatse umwe muri bo akaba amaze iminsi avugwaho ibikorwa by'ubusambanyi yakoranye n'umu Youtubeur nawe w'ubatse uzwi cyane mu Rwanda. NGIRA UBWOBA.
Nyarukira kugeza izo mpumgenge kumufasha wanjye, nawe yemera ko izo nkuru yazumvise zabo bombi ko bavuzweho ubusambanyi bwa adultere. Tubiganiraho twungurana ibitekerezo gusa nkumva akomeje gutsembarara ko ashaka , agomba gukorana n'uwo mudamu w'umusambanyi.
Mubwira ko ashobora kumwanduza imico mibi, aranga ngo wapi kuri we nibya mufata. Ikibazo ni uko muri ino minsi hari ho gahunda ya shegabo yiswe B2 (Bala ya 2 mu giswahili cg Ishyano rya 2 mu Kinyarwanda) Igamije gutuma abagore bubatse bisenyera ingo, no kubashyamiranisha n'abagabo babo, iyo gahunda ya B2 , nayo naje gusanga abo ba sista b'abasambanyi nabo bakorana nayo. Nkaba mfite ikibazo nibaza ati? Ese iki gitero cya sekibi ndagikizwa n'iki; Ko nari kubyumva kimwe n'umufasha wanjye. Ubu tuvugana ndi kumasengesho akomeye ndabizi neza ko Yesu ari bunyambutse amahoro. Murakoze.