Impungenge mu Gakenke nyuma y'aho inyamaswa zitazwi zishe amatungo icumi - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi byabaye ku mugoroba ahagana saa kumi n'imwe ubwo imvura yagwaga. Izo nyamaswa zitaramenye ziraye muri ayo matungo zica ihene umunani n'intama ebyiri.

Ni amatungo y'abaturage batatu bari bayaziritse ku musozi aho yarishag, bagiye kuyacyura bagasanga yapfuye.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Amajyaruguru, SP Mwiseneza Jean Bosco, yemeje aya makuru, asaba abaturage kwirinda kurya ayo matungo yishwe n'inyamaswa zitaramenyekana.

Yagize ati 'Abaturage babujijwe kurya aya matungo yishwe n'inyamaswa kugira ngo bitabagiraho ingaruka mbi. Hatangiye iperereza n'ibikorwa byo gushakisha izi nyamaswa ku bufatanye bwa Polisi n'inzego z'ibanze, abaturage nibahumure umutekano urahari."

SP Mwiseneza kandi yasabye abaturage kubahiriza gahunda yo kororera mu biraro no kugana ubwishingizi bw'amatungo.

Ibiro by'Umurenge wa Muhondo mu karere ka Gakenke



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/impungenge-mu-gakenke-nyuma-y-aho-inyamaswa-zitazwi-zishe-amatungo-icumi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)