Couple ya The Ben na Pamella, ni imwe mu zishimiwe cyane mu Rwanda kuva abantu bamenya ko aba bombi bari mu rukundo kugeza barushinze ndetse na nyuma yaho kuko bagiye bagaragaza kenshi ko baryohewe n'urushako.
Mu kiganiro yagiranye na B&B, The Ben yabajijwe ibintu bitatu yakwifashisha asobanura umugore we, maze ku rutonde ashyiraho gukunda, kwihangana no kudatinda ku bitagenze neza.
Yahishuye ko yahuye na Pamella mu 2019 bagahurira i Nairobi muri Kenya, aho yari yasohokanye n'inshuti ze, ariko ako kanya akimukubita amaso ngo yumvise ahindutse ndetse atangira kwibaza niba bitaba ari agahararo.
Ati: "Ndatekereza ko ibyiyumvo namugizeho aribwo bwa mbere byari bimbayeho kuko mu buzima duhura n'abantu batandukanye, iyo uri umusore ubona abakobwa batandukanye ariko hari igihe kigera ugahura n'umuntu ukavuga ngo 'ko numva mbaye ukundi kuntu!' Ndatekereza ari cyo cyabayeho, cyane cyane ku mico kuko ni umukobwa mwiza, ariko imico ni cyo kintu namukundiye."
Yavuze ko kurambagiza Pamella atari ibintu byagoranye cyane kuko uko bagendaga bavugana bagendaga basanga bahuje indagagaciro n'intego kugeza Imana yemeye ko bagera ku ntambwe yo kuba umugabo n'umugore.
Ati: "Abagabo aho tuva tukagera dukunda kwihigira. Ndatekereza ko kuri Pam ariho ha mbere nakunze umuntu nkakomeza kubikurikira. [...] Narabimubwiye araseka nabanje no kugira ngo ndamuharaye ndanabimubwira ndamubwira nti 'nizeye neza ko ntari kuguharara' kuko naramukunze cyane ngira ubwoba bw'uko byaba ari [agahararo]."
Agaruka ku itafari Pamella yashyize ku mwuga we w'umuziki, yakomoje ku matafari nk'abiri harimo iryo kumufasha kwibanda cyane ku byo akora cyane ko atakiri wenyine ahubwo kugeza ubu akora aharanira iterambere ry'umuryango we n'abazamukomokaho, ndetse no kuba Pamella yaramubereye 'urutugu rwo kwegamira' mu gihe cyose akeneye umuntu wo kuganyira.
The Ben yakomeje agira ati: "Ni ikintu gikomeye kuri njyewe kuko imikurire yanjye n'imibereho yanjye, [...] nakuze ndi umuntu wirwanaho kandi nkanabikora kenshi ntashaka kugira ngo Mama ahangayike kuko twakuze ari we tureba mu maso, twakuze ari we ntwari. Agahinda Mama yabayemo, nakuze ndi umuntu ushaka kukamukiza kugeza uyu munsi."
Yakomeje asobanura ko kubera gushaka kurinda umubyeyi we cyane yisanze ahura n'ibibazo ntabone umuntu ababibwira, ariko nyuma y'uko ahuye na Pamella yabonye umuntu wo kugana mu gihe cyose ababaye ndetse akabasha no kumutura agahinda ke.
Ati: "Iyo ngize umutima ubabaje, iyo mfite agahinda, duhura na 'depression' abenshi ntabwo babizi, duhangana n'ibintu byinshi bitandukanye, ariko iyo ufite urutugu rwo kwegamira, bishobora kuba ari byo bintu bidafite igiciro wabishyiraho. Umugore wanjye rero ni icyo ngicyo aricyo."
Ibi The Ben abitangaje nyuma y'igihe abwiye Uwicyeza Pamella ko ari we rufatiro rw'ubuzima bwe nyuma y'imyaka 5 bakundana, ubwo yamwifurizaga isabukuru y'amavuko.
Yifashishije konti ye ya Instagram, ku wa Gatatu tariki 30 Mutarama 2024, The Ben yabwiye umugore we Uwicyeza Pamella ko ari we rufatiro rw'ubuzima 'bwanjye', kandi akomeza gusigasira umunsi we abikoranye 'urukundo no kumwenyura'.
The Ben wamamaye mu ndirimbo zirimo 'Habibi' yavuze ko Pamella atuma buri 'gihe mba mushya'. Avuga ko umwaka wiyongereye ku buzima bwa Pamella, ari urundi rugendo rwo gusangira ibyishimo, kuvumbura ibishya, no kugirana ibihe by'urwibutso birangajwe imbere no 'kumvira ijwi ry'Imana'.
Yashimye Pamella 'ku bw'urukundo rwawe rutagira icyo rushingiraho'. Yungamo ati 'Reka uyu mwaka uzane umunezero wose ukwiye n'ibindi. Ndagukunda.'
The Ben avuga ko ku wa 24 Ugushyingo 2019 ari bwo bwa mbere yahuye na Pamella bahuriye mu Mujyi wa Nairobi muri Kenya.
Avuga ko icyo gihe byabaye amagambo y'urukundo yari yuzuye mu mutima we atabasha gusobanura, kandi ko umwanya bamaranye wabaye intangiriro y'urugo bagiye gushinga.
Uyu muhanzi avuga ko kuri uriya munsi, inseko n'uburyo Pamella yamuganirizaga byasize ibyishimo by'urwibutso muri we adashobora kwibagirwa. Ati 'Kuva kuri uriya munsi, umutima ntiwari ukiri uwanjye, ahubwo wahise uba uwe.'
Mu magambo ye, The Ben yakomeje agira ati: '2019 Uko twahuye! Tariki 24 Ugushyingo 2019, mu mutima w'Umujyi wa Nairobi, Kenya niho ururimi rw'urukundo rwabumbukiye. Ubwiza bwe bumurikiwe n'ibijojoba by'imvura bwanyibye roho. Inseko ye n'imyitwarire itangaje byasize ishusho y'umunezero muri njye, ntari kubasha kwirengagiza.'
Uko twahuzaga amaso, nahise mbona ahazaza ndi kumwe nawe, kuva uwo munsi umutima ntabwo wari ukiri uwanjye ahubwo wabaye uwe.'
Pamella asobanura ko bwa mbere ahura na The Ben ari umunsi adashobora kuzibagirwa. Uyu mukobwa wamamaye mu marushanwa ya Miss Rwanda, yavuze ko yahuye na The Ben ari ku munsi wa Gatatu w'icyumweru, kandi ko icyo gihe imvura yaraguye.
Akavuga ko ari ibihe byaranzwe no kurebana akana ko mu ijisho. Ati 'Ijwi rye, ubumuntu muri we, ukuntu yanganirizaga mu bitwenge, n'ukuntu yahumagara⦠(byubatse urukundo rwabo).'
Pamella anavuga ko hari igihe The Ben yamusohokanye bajya kureba filime, ibintu avuga ko 'byatumye mukunda kurushaho'.
Uyu mugore yumvikanisha ko ahura na The Ben yari ahatanye mu marushanwa y'ubwiza ya Miss Africa, ariko ko atigeze amuburira umwanya. Ati 'Buri gihe atuma mpora nseka, ku buryo kwihishira byangora. Ibindi bisigaye ni amateka.'
Pamella yavuze ko mu 2022 ubwo The Ben yamwambikaga impeta ari ibihe 'ntashobora kwibagirwa'. Yavuze ko icyo gihe bahuriye muri Maldives ubwo bari mu biruhuko.
Akomeza ati 'Kugeza ubu sindibagirwa bya bihe! Twagiye mu birwa bya Maldives kuko twese dukunda gutembera cyane, ubwo umukunzi wanjye yansabaga ko twabana afite impeta nziza hagati mu Nyanja y'Abahinde, navuze 'Yego' n'ibyishimo byinshi ari nako mwongorera mu matwi nti 'Mbega igihe cyiza cyo kubaho'
The Ben yasezeranye mu mategeko na Uwicyeza Pamela ku itariki 31 Kanama ya 2022.
Ku itariki 15 Ukuboza 2023 yasabye anakwa Uwicyeza Pamela, umuhango wabereye muri Jalia Garden iri mu karere ka Gasabo, mu murenge wa Rusororo. Tariki 23 Ukuboza 2023 yasezeranye imbere y'Imana mu muhango wabereye mu rusengero Eglise Vivante de Jésus Christ, abatumiwe bakirirwa muri Kigali Convention Centre.
The Ben yagaragaje uruhare rw'umugore we Pamella mu muziki we
Yagaragaje ko ubu yabonye urutugu rwo kwegamira, uwo atura amaganya we igihe cyose, uwo akaba ari umugore we
Source : https://inyarwanda.com/inkuru/148940/itafari-pamella-yashyize-ku-muziki-wa-the-ben-148940.html