Impanuka yabaye ku mugoroba wejo ku wa kabiri taliki ya 19 Ugushyingo, ubwo imodoka ya bisi yari fite purake RAE 431 G ubwo yavaga mu mujyi wa Kigali ahazwi nka Kabuga yerekeza i Nyagasambu yagonganye na moto yari fite purake ya RE 594 Z.
Iyo moto yinjiye mu mukono utari uwayo maze yahise igongana n'imodoka ya Ritco yari itwaye abagenzi, bityo umu motari wari utwaye iyo moto yahise ahatakariza ubuzima.
Abari muri iyi modoka batangaje ko umushoferi w'imodoka barimo yagerageje guhunga moto ariko biranga bitewe nuko umumotari yari yayobye icyerekezo cye cy'umuhanda.
Bamwe mu banyamakuru bari aho bagerageje kuvugisha umuvugizi wa polisi y'u Rwanda mu ishami rishinzwe umutekano mu muhanda ACP Emmanuel Kayigi ngo babashe gusobanukirwa neza icyaba cyateye impanuka, ibyo umuvugizi wa polisi yabikomojeho agira ati: 'gahunda ya gerayo amahoro igomba kubahirizwa jyenda gake ugereyo amahoro'.
Source : https://kasukumedia.com/kabuga-rwamagana-moto-yagonganye-na-bus-umumotari-ahita-yitaba-imana/