Kamonyi-Rugalika: Biyemeje kujyanamo ntawe usigaye mu bikorwa by'Isuku n'Isukura #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu gikorwa cyo gutangiza Ukwezi k'Ubukangurambaga bugamije kwimakaza Isuku n'Isukura mu Murenge wa Rugalika, abitabiriye bakoze urugendo bahereye kuri Kaburimbo mu isantere y'Ubucuruzi ya Nkoto berekeza ku Murenge, bagenda baririmba, batanga ubutumwa ku Isuku n'Isukura ariko kandi banitwaje icyapa kiriho ubutumwa bujyanye n'impamvu y'Ubukangurambaga. Basabwe kutadohoka mu bikorwa bifasha buri wese kumva agaciro k'Isuku n'Isukura, bibutswa kuba urugero rwiza bahereye aho batuye. Ni gahunda yahuriranye n'Igitondo cy'Isuku.

Nyuma y'ibikorwa by'Isuku n'isukura bakoreye muri iyi Santere y'ubucuruzi ya Nkoto, ku muhanda wa Kaburimbo no mu nkengero, abari muri iki gikorwa bahawe ubutumwa na Meya, Dr Nahayo Sylvere wari uhanyuze avuye Bishenyi ho mu Murenge wa Runda kuhatangiriza uku kwezi kwahariwe ibikorwa by'Isuku n'Isukura.

Meya Dr Nahayo Sylvere ubwo yaganirizaga Abanyarugalika yari asanze mu Nkoto babanje ibikorwa by'isuku byanahuriranye n'Igitomdo cy'Isuku.

Meya Dr Nahayo Sylvere utarahatinze kuko n'ubundi yari ahanyuze agenda ariko akanga kubacaho abasanze muri ibi bikorwa, yabibukije ko bakwiye kurangwa n'Isuku aho batuye, aho bagenda ndetse n'aho bakorera ariko kandi bakanabyigisha abandi.

Yababwiye ko uku kwezi kwahariwe ibikorwa by'Isuku n'Isukura ari ubukangurambaga buri mu mirenge yose uko ari 12 igize aka Karere ka Kamonyi. Yasabye buri wese ko akwiye kubigira ibye bityo Kamonyi Isukuye ntibibe mu mvugo gusa, ahubwo bive mu mvugo bijye no mu bikorwa kuko Isuku ari Ubuzima.

Bamwe mubari mu bikorwa by'Isuku n'Isukura mu Nkoto, mbere yo gutangira urugendo rwerekeza ku biro by'Umurenge bagenda batanga ubutumwa.

Abitabiriye iki gikorwa barimo abakozi b'Umurenge, Abacuruzi, Abamotari n'abandi baturage muri rusange bakomereje urugendo ku biro by'Umurenge wa Rugalika aho basanze abaturage baje gusaba Serivise, babanza kuganirizwa hamwe, bibutswa bose ibyiza byo kugira Isuku n'Isukura, haba aho abantu batuye, bagenda n'aho bakorera.

Nkurunziza Jean de Dieu, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Rugalika yasabye buri wese kumvako ubu bukangurambaga bwatangijwe ari igikorwa cya buri wese kuko nta n'umwe utarebwa n'Isuku.

Aha binjiraga mu mbuga yo kubiro by'umurenge bavuye mu bikorwa by'Isuku n'Isukura ndetse bakaba bari basoje urugendo batangiriye mu Nkoto kuri Kaburimbo.

Yagize ati' Turashaka ko Isuku iba Umuco wafashe, wemeye ahantu hose, kuri buri muturage, kuri buri rugo, kuri buri Shuri, buri kigo nderabuzima, kuri buri Santere y'Ubucuruzi, abantu bose bakamenya iby'Isuku. Turifuza ko Ukwezi kwazarangira abantu bose barabigize Umuco wabo, gusukura aho bakorera no gusukura imibiri yabo, iwabo, aho bagenda ndetse n'ahahurira abantu benshi'.

By'umwihariko kubikorera cyane ko bari mubakira abantu benshi, basabwe ko buri wese agira ahajugunywa imyanda, akagira Kandagira Ukarabe, Ubwiherero bwujuje ibisabwa kandi bugaragaza aho Igitsina Gore bajya n'aho Abagabo bajya.

Gitifu Nkurunziza Imbere y'abaturage bari bavuye mu gikorwa cy'Isuku n'Isukura, hamwe n'abo bari basanze baje ku Murenge gusaba Serivise.

Abamotari, bibukijwe ko badakwiye kwemerera abagenzi batwaye kujugunya ikintu icyo aricyo cyose mu muhanda cyangwa mu nzira igihe amutwaye. Yabibukije kandi ko n'igihe banyuze ahajugunywe imyanda akwiye kuba aterwa ishema no kubikuraho aho kugira ngo bitegereze ko Umuyobozi runaka ariwe urahanyura agatoragura iyo myanda nk'amacupa n'amasashe, ibishishwa by'imineke n'ibindi nyamara ababihataye bari aho cyangwa se babikoze babareba. Ati' Ni muze tujyanemo kuko isuku itureba twese'.

Yitanzeho urugero ati' Iyo ari mugitondo cy'Isuku, iyo ngenda umunsi ku munsi mu buzima busanzwe usanga ngenda ntoragura amacupa, igishishwa cy'umuneke, amasashe, byose ngashyira mu modoka nkajyana aho imyanda ikwiye gushyirwa, kandi mbitora atari njye wabihataye, mbitora atari njye uhanyuze bwa mbere! Abandi  bahanyura bo babikoze byabatwara iki ko njyewe mbikora bikaba ntacyo birantwara?'. Akomeza yibutsa ko Isuku ireba buri wese kuko n'iyo dutewe n'indwara zituruka ku mwanda buri wese arwara ukwe, ati rero buri wese arinde undi umwanda azaba asigasiye amagara mazima ye bwite n'abandi muri rusange.

Ukuriye abikorera/PSF Nkoto.

Habimana Damascene ukuriye Abacuruzi bo mu isantere y'Ubucuruzi ya Nkoto, yabwiye intyoza.com ko we n'abacuruzi ahagarariye biyemeje ko Isuku iba Umuco aho bakorera. Ahamya ko nubwo bari basanzwe bita ku isuku ariko noneho ngo bagiye kurushaho gushyiramo imbaraga ndetse ngo buri mucuruzi yiyemeje ko buri muryango w'Ubucuruzi ugira Kandagira Ukarabe, Akagira ahagenewe kujugunywa imyanda hanyuma kandi abazwi nk'abacururiza kudutaro(abatandika hasi ibicuruzwa) basabwe kugirira Isuku aho bakorera. Asaba cyane abacuruzi bose kutaba banyirabayazana b'Umwanda.

Mutisimu Evergiste, Umumotari ubarizwa muri Koperative Icyizere Motari akaba ari nawe ubahagarariye mu Karere ka Kamonyi akaba akorera (iseta cg Parikingi) mu Nkoto, ahamya ko nk'abamotari biyemeje kujyanamo n'ubuyobozi ndetse n'abaturage mu bikorwa byose by'Isuku n'Isukura, Motari ntabe ariwe usigara inyuma mu bikorwa by'isuku ahubwo abe uharanira ko bose bamenya agaciro k'Isuku hose.

Motari Mutisimu Evergiste, asaba bagenzi be kutaba banyirabayazana b'Umwanda.

Avuga ku ruhare rw'abamotari muri uku kwezi kwahariwe ibikorwa by'Isuku n'Isukura ndetse na nyuma y'aho, yagize ati' Iki gikorwa twakiganirijweho n'Ubuyobozi tubemerera ko tugiye kujyanamo kuko isuku ni iyacu bwite. Isuku ihera mu rugo, aho tugenda ndetse n'aho dukorera umunsi ku munsi. Turakangurira abamotari kugira isuku no gukebura abo batwaye bakabibutsa ko igihe afite icyo ari kurya, kunywa adakwiye guta aho abonye agacupa, isashe, igishishwa cy'umuneke cyangwa ikindi cyose'.

Abitabiriye iki gikorwa cy'Ubukangurambaga bugamije gutangiza ukwezi kwahariwe ibikorwa by'Isuku n'Isukura basabwe kuba abambere barebwa n'umuco w'Isuku, bakaba abo abandi bigiraho, bakajyana ubutumwa buhindurira abandi kuba abashyira imbere Isuku n'Isukura bityo bakubaka Kamonyi Isukuye bahereye iwabo mu ngo, aho bagenda ndetse n'aho bakorera.

Nyuma yo gutanga ubutumwa rusange, Urubyiruko hamwe n'Abamotari na Gitifu Nkurunziza bagize akanyejenda kabo basezerana ko buri wese agiye guhagarara neza muri iki gikorwa.

Munyaneza Théogène



Source : https://www.intyoza.com/2024/11/13/kamonyi-rugalika-biyemeje-kujyanamo-ntawe-usigaye-mu-bikorwa-byisuku-nisukura/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)