Kamonyi-Rukoma: Polisi yaburiye abitwaza imihoro ku manywa y'ihangu na n'ijoro bagamije urugomo #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuyobozi wa Polisi y'u Rwanda mu karere ka Kamonyi kuri uyu wa 19 Ugushyingo 2024, yasabye Abaturage b'Umurenge wa Rukoma by'umwihariko abo mu kagari ka Bugoba guca ukubiri n'urugomo. Yihanangirije abitwaza imihoro ku manywa na n'ijoro bagamije ibikorwa bitari byiza byo guhohotera abaturage. Yababwiye ko Polisi itazarebera abakora ikibi, ko kandi yiteguye guhashya uwo ariwe wese wishora mu bikorwa bivutsa abandi amahoro n'umudendezo.

Aganira n'abaturage mu nteko y'Abaturage yo kuri uyu wa Kabiri, SP Furaha yagarutse ku bikorwa bitari byiza by'ababuza abandi amahoro, ibikorwa by'urugomo rukorwa n'abitwaza imihoro ku manywa na nijoro bagahohotera abaturage, baba abo bahuye nabo mu nzira cyangwa se babasanze mu ngo.

Nk'umuyobozi mushya wa Polisi utaramara igihe kinini muri aka karere, yabwiye abaturage ko ataje guhangana nabo, ko aje kugira ngo bakorane neza kandi bajyane mu bikorwa byiza bigamije gutuma umuturage akora akiteza imbere, agahora ku isonga.

SP Furaha, ibi abibwiye abaturage ba Bugoba mu gihe muri aka gace hamaze iminsi hagaragara ibikorwa by'urugomo bikorwa na bamwe baba bitwaje imihoro ku manywa y'ihangu ndetse na nijoro, bagahohotera abo bahuye, bakabatema bakoresheje iyo mipanga bagendana.

Yibukije abaturage ububi bw'Umuhoro ndetse ababwira ko ufite amateka mabi ku gihugu, ko no kuba abantu bawutunga ari uko hari imirimo runaka ushobora gukoreshwa, ariko atari intwaro yo gukoresha ugirira undi nabi.

Ikibabaje kuruta, hagaragajwe ko benshi mubitwaza iyo mihoro ndetse bagaragara mu bikorwa bibi by'urugomo ari abakiri bato, urubyiruko rwakabaye ruri mu mashuri cyangwa se rukaba mu bindi bikorwa byiza birufasha kwiteza imbere no gukorera Igihugu.

Yaba aba bakiri bato ndetse n'abakuze bitwaza imihoro bagamije kugirira abandi nabi, yababwiye ko Polisi ndetse n'izindi nzego z'umutekano batazihanganira ibikorwa nk'ibyo bihungabanya umutekano.

Ati' Hari ibyo tutakwemera!, ko ugendana umuhoro ugiye gutema umugore wirirwa arimo ku kurerera, wiriwe agutekera agutunekera, ugiye gutema abantu, abavandimwe bagenzi bawe, abaturanyi bose warigize nka ya Mbogo yishe Ryangombe!, ntabwo twabyemera pe!'.

SP Furaha, yabwiye aba baturage ko umutekano ureba buri wese, ati' Umutekano ni uwatwese, uratureba twese. Umunyarwanda aho aba, agomba kujya aho ashaka, agakorera aho ashaka, agataha neza mu ituze kandi nawe nta muntu abangamira'.

Nyuma y'uko abaturage bagaragaje ko hari bamwe usanga bitwaza imihoro mu kwaha cyangwa se bayambariyeho mu buryo butandukanye, bayijyana mu tubari n'ahandi bagamije kugira nabi, SP Furaha yasabye abitabiriye iyi nteko y'Abaturage kumva neza ubutumwa no kubushyira abataje, ababwira ko bibujijwe, ko kizira kugendana umuhoro ugamije ibikorwa bibi, ko uzawufatanwa mu kabari cyangwa se hanze atavuye mu kazi, adashobora gusobanura icyo awutwariye azafatwa akabihanirwa.

Muri uyu murenge wa Rukoma by'umwihariko aha i Bugoba, niho haherutse gufatirwa umwe mu baturage uzwi cyane ku izina rya Pirato, abaturage bavuga ko yari yarabazengereje. Banabwiye Polisi ko hakigaragara abandi bari mu gatsiko ke biganjemo urubyiruko bitwaza imihoro ndetse bagakora ibikorwa birimo gukubita no gukomeretsa.

Abaturage, bibukijwe ko Polisi ifite ububasha ndetse n'ubushobozi bwo gukumira no kubuza ko ikibi gikorwa, basabwa buri wese kuba umufatanyabikorwa mwiza wo kwamagana ikibi ariko kandi no gutanga amakuru atuma bakumira icyaha kitaraba.

Munyaneza Théogène



Source : https://www.intyoza.com/2024/11/20/kamonyi-rukoma-polisi-yaburiye-abitwaza-imihoro-ku-manywa-yihangu-na-nijoro-bagamije-urugomo/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)