Ibi byifuzo babitanze kuri uyu wa Kabiri tariki ya 19 Ugushyingo, ubwo mu nteko z'abaturage hirya no hino muri aka karere hatangizwaga ibikorwa byo kwakira ibyifuzo bizashyirwa mu ngengo y'imari ndetse no mu mihigo.
Bucyana Ismael utuye mu Kagari ka Rukara mu Mudugudu wa Karamba yavuze ko yishimiye guhabwa umwanya ngo atange ibitekerezo kuko bigaragaza ko abaturage bagira uruhare mu bibakorerwa, ari nayo demokarasi yuzuye.
Ati "Ikintu cya mbere twifuza ni uburezi bumeze neza, hano turasaba ko twahabwa ikigo cy'imyuga kuko hano nubwo turi no kwaka agakiriro ntabwo kadufasha tudafite ikigo cy'imyuga bakwigamo. Turifuza ko baduha ikigo cy'imyuga cyakwakira abantu bose hatitawe ku myaka cyangwa amashuri bafite.'
Bucyana yavuze ko bifuza umuhanda mwiza uva Rukara ukagera mu Murenge wa Murundi kuko uhasanzwe udakoze neza, bikanatuma moto zibahenda cyane. Ati 'Umuhanda ukozwe neza wagabanya impanuka z'ibinyabiziga, ikindi ukozwe neza twanahabona imodoka nyinshi zitwara abagenzi.'
Undi muturage yasabye ko ingo zitari zahabwa amashanyarazi zayahabwa, izindi zifite umuriro ugenda gake nazo zigafashwa mu kubona umuriro ufite imbaraga kugira ngo iterambere ryihute.
Umuyobozi w'Akarere ka Kayonza, Nyemazi John Bosco, yavuze ko mu mirenge yose hakusanyije ibyifuzo by'abaturage, ibindi bigashyirwa mu mihigo y'Akarere, anatanga umurongo ku byifuzo byatanzwe.
Ati "Ikibazo cy'amazi, hari umuyoboro uri gukorwa ugeze kuri 60% aho amatiyo y'amazi n'ibindi byose bimaze gushyirwamo abaturage bashonje bahishiwe. Ku kijyanye n'amashanyarazi, dufite umushinga ku bufatanye na REG uzatanga amashanyarazi ku ngo ibihumbi 25, nta muturage uzasigara adafite amashanyarazi.'
Meya Nyemazi yavuze ko ku muhanda Kanyangese-Rugarama-Karambi-Rukara uwo mushinga uri gutegurwa, yizeza abaturage ko uzashyirwa mu bikorwa ndetse n'indi myinshi bagiye bagaragaza.