Kayonza: Impamvu y'ibibazo bikiri mu mitangire ya serivisi z'ubutaka - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi babigarutseho kuri uyu wa Mbere tariki ya 11 Ugushyingo 2024, ubwo Ikigo gishinzwe Ubutaka ku bufatanye n'umuryango utegamiye kuri Leta wa Landesa batangaga amahugurwa.

Ubushakashatsi bwagaragaje ko mu Akarere ka Kayonza abaturage bishimira serivisi z'ubutaka ku kigero cya 67% mu gihe umwaka ushize byari 51%.

Bimwe mu bituma izi serivisi zitagenda neza harimo kuba abakora muri serivisi z'ubutaka bagira akazi kenshi bitewe nuko ngo usanga bashinzwe ubutaka, imiturire n'ibikorwaremezo kandi ari umuntu umwe.

Mutanganzwa Abdul Karim ushinzwe ubutaka mu Murenge wa Ndego, yavuze ko impamvu serivisi z'ubutaka abaturage bavuga ko ziri hasi bituruka ku nshingano nyinshi bagira zirimo kuba umukozi ushinzwe ubutaka, akaba anashinzwe ibikorwaremezo ndetse anashinzwe imiturire.

Ibi byose ngo usanga bikeneye umunsi wo kujya mu baturage n'undi munsi wo gukorera ku biro ku buryo ngo iyo yagiye mu baturage usanga abamubuze mu biro bavuga ko adahari agasaba ko bahabwa moto yabafasha mu ngendo.

Umukozi ushinzwe ubutaka, ibikorwaremezo n'imiturire mu Murenge wa Nyamirama, Nyirashakwe Aline, yavuze ko bakeneye moto bitewe n'uburyo bagira akazi kenshi karimo akabasaba nko kubanza kugenzura ibyangombwa bagiye gutanga ndetse n'indi mirimo irimo kugenzura imiturire mu Murenge wose.

Ati 'Hari igihe umuturage aza agasanga wagiye kureba ibijyanye n'imiturire cyangwa ibikorwaremezo akagenda avuga ko utari uhari ari nayo mpamvu dushyiraho iminsi nk'ibiri mu cyumweru indi minsi tukayiharira izindi serivisi. Kujya kuri 'terrain' biratugora serivisi nyinshi tuzitangira mu biro hazamo kujya kureba abaturage bikagorana turamutse tubonye nka moto byadufasha cyane.'

Umuyobozi w'umuryango Landesa uri gufatanya n'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe ubutaka, Emmanuel Ngomiraronka, yavuze ko bazahugura abayobozi basaga 1200 barimo abo mu Karere, imirenge n'utugari mu kumenya itegeko rishinzwe ubutaka. Yavuze ko buri Kagari gafite komite ishinzwe ubutaka n'Abunzi kandi ko bose bazabahugura kugira ngo babashe gufasha abaturage.

Umuyobozi w'Akarere ka Kayonza, Nyemazi John Bosco, yavuze ko impamvu ituma serivisi z'ubutaka zidakora neza harimo na komite zimwe na zimwe zashyizweho zidakora bituma ku mirenge hagaragara ibibazo byinshi.

Yavuze ko guhugura izi komite bizabafasha mu korohereza abakozi bashinzwe serivisi z'ubutaka ku mirenge.

Ati 'Ntabwo zaba ari inshingano nyinshi ahubwo byaterwaga n'uko hari ibyiciro byabaga bitakoze inshingano zabyo, iyo bamwe batagaragaje amakuru y'ingenzi biragorana ariko ubu abantu nibamenya amategeko na za komite zikayamenya bizajya byoroha mu kurangiza ibibazo by'ubutaka mu mirenge. Ikindi turimo gutekereza mu buryo burambye uko Akarere kafasha bariya bakozi kubona moto bikabafasha gukora akazi neza, ubu hari ubundi buryo tubafashamo ari nabwo bakoresha mu gihe buriya buryo bwa moto ari uburyo burambye.'

Mu byo bari guhuguramo aba bayobozi harimo itegeko rigenga ubutaka ryasohotse mu 2021, bahugurwa kandi ku mategeko agenga umuryango kuko ubutaka akenshi ngo bukunze kuba ari ubw'umuryango bakamenya ibijyanye n'izungura, uko umuntu wasezeranye ivanga mutungo yahabwa ubutaka.

Bazanahugurwa uko bakemura impaka zishingiye ku butaka ku buryo bafasha abaturage mu gukemura ibibazo byabo bitagombereye kujya mu nkiko.

Umuyobozi w'Akarere ka Kayonza, Nyemazi John Bosco, yavuze ko bateganya guha aba bakozi moto nka bumwe mu buryo burambye bwo gukemura
Nyirashakwe yavuze ko bakeneye moto kugira ngo zibafashe mu kazi
Mutaganzwa ushinzwe serivisi z'ubutaka mu Murenge wa Ndego yasabye ubuyobozi kubaha moto zatuma bakora akazi neza



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kayonza-impamvu-y-ibibazo-bikiri-mu-mitangire-ya-serivisi-z-ubutaka

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)