Knowless na Ariel Wayz bakoze mu nganzo! Tang... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nk'uko bisanzwe bigenda mu mpera za buri Cyumweru, InyaRwanda ibagezaho urutonde rw'indirimbo nshya z'abahanzi barimo abamaze kugera ku rwego rukomeye n'abakizamuka.

Ikigamijwe ni ugutanga umusanzu mu iterambere ry'umuziki no gufasha abadukurikira kuruhuka no kunogerwa n'impera z'icyumweru. Kuri iyi nshuro abahanzi batandukanye bakoze mu nganzo batanga ibihangano bishya.

Kuri ubu, abahanzi nyarwanda baba abakora umuziki usanzwe ndetse n'abakora uwo kuramya no guhimbaza Imana bose bakoze mu nganzo.

Imwe mu ndirimbo zagiye hanze muri iki cyumweru ni iyitwa 'Katira' yahuriyemo abahanzikazi bakunzwe cyane barimo Ariel Wayz wahuje imbaraga na Butera Knowless.

'Katira' ni nk'indirimbo idasanzwe yaciriye inzira Ariel Wayz. Kuko iri mu za mbere umuhanzi Mukuru mu muziki azaba akoranye n'umuhanzi ukiri muto mu rugendo rwe rw'umuziki nka Ariel Wayz, ariko kandi mu bihe bitandukanye uyu mukobwa yagiye agaragaza ko akunda kandi anyurwa n'ibihangano bya Butera Knowless. 

Mu kiganiro na InyaRwanda, Ariel Wayz yavuze ko gukorana indirimbo na Butera Knowless ari ibintu afata nk'ibidasanzwe, kuko azirikana neza ko yakoranye n'umugore w'umunyabigwi mu muziki kandi ukomeye. 

Yavuze ko ari umuntu yagiyeho ibintu byinshi cyane, kandi kuva akiri muto kugeza n'uyu munsi yakunze ibihangano bye, ku buryo yahoranaga igitekerezo cy'uko bazakorana. 

Ariel yavuze ko ubwo yasozaga amasomo ye ku ishuri rya muzika rya Nyundo yabonye amahirwe yo kuba mu bahanzi bafashije Knowless mu miririmbire mu gitaramo cya East African Party yaririmbyemo. 

Umuraperi Gatsinzi Emery wamenyekanye nka Riderman na we yongeye gukora mu nganzo, ashyira indirimbo yise 'Iwabo w'Abasitari' abara inkuru ishushanya uburyo mu mitima y'abasitari huzuye byinshi, bityo buri wese utekereza kuhagana akwiye kwitonda.

Ni indirimbo yagiye hanze mu gihe abasitari muri iki gihe bagarukwaho cyane ku mbuga nkoranyambaga. Aho buri wese abavugaho ijambo ashaka, imitima igakomereka ariko bagahitamo kubika imbere mu mitima; utekereza ko babayeho ubuzima bwiza ariko siko iyo muganira bakubwira ko atari ko bimeze. 

Riderman yabwiye InyaRwanda ko ajya guhimba iyi ndirimbo yashingiye cyane ku bintu binyuranye bivugwa mu ruganda rw'imyidagaduro byitsa ku basitari. 

Ati: 'Mu guhimba iyi ndirimbo nagendeye ku byo mbona hanze aha, ngendera ku bitekerezo by'abafana, nkoresha ibyo abanyamakuru batuvugaho. Mu by'ukuri nateranyije ibitekerezo benshi bafite ku ruganda rw'imyidagaduro.'

Mu bandi bakoze mu nganzo, harimo Papa Cyangwe, Fireman, Clarisse Karasira, Jado Sinza, Sharon Gatete, Emmy Vox n'abandi benshi.

Dore indirimbo InyaRwanda yaguteguriye zagufasha kuryoherwa na weekend ya mbere y'Ugushyingo:

1. Â Ã‚ Ã‚  Katira â€" Ariel Wayz ft Butera Knowless

">

2. Â Ã‚ Ã‚  Iwabo w'abasitari â€" Riderman

">

3. Â Ã‚ Ã‚  Bucyanayandi â€" Fireman

">

4. Â Ã‚ Ã‚  2Pac Muri Njye â€" Hollix

">

5. Â Ã‚ Ã‚  Icyimbo â€" Clarisse Karasira

">

6. Â Ã‚ Ã‚  Luza â€" Mulix

">

7. Â Ã‚ Ã‚  Serious â€" Hero B ft Papa Cyangwe

">

8. Â Ã‚ Ã‚  Imbobo â€" Bill Ruzima

">

9. Â Ã‚ Ã‚  Umwizera â€" Jado Sinza

">

10. Imana Ibirimo â€" Emmy Vox

">

11. Ntutinye â€" Sharon Gatete ft Les Gatetes

">

12. Twaremewe kumuramya â€" John B Singleton

">

13. Ni Iki â€" Byiringo Gedeon

">

14. I Need To Know â€" Arnaud Gray ft Shemi, Logan Joe & DJ Grvndlvng

">

15. Nduwawe â€" Yee Fanta

">
 



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/148249/knowless-na-ariel-wayz-bakoze-mu-nganzo-tangirana-ugushyingo-numuziki-mushya-video-148249.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)