Lavrov ati 'Ntitwigeze twigabiza Afurika', yo iti 'u Burusiya buturutira Abakoloni' - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni inama ibaye mu gihe u Burusiya buri gukora ibishoboka byose ngo bwiyegereza Afurika, cyane ko umubano wabwo n'u Burayi na Amerika umunsi ku wundi ukomeza kuzamo agatotsi. Byaje guhumira ku mirari mu minsi ya vuba kubera intambara yabwo muri Ukraine.

Ni no mu gihe kandi ibihugu bimwe na bimwe bya Afurika cyane ibyo mu Burengerazuba bwa Afurika, bikomeje gucana umubano n'ibyabikolonije nk'u Bufaransa. Iyi nama yari umwanya kuri ba Minisitiri b'Ububanyi n'Amahanga ba Afurika wo gushimangira imikoranire iboneye kandi ibyara inyungu hagati y'ibihugu byabo na Afurika.

Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga w'u Burusiya, Sergei Lavrov, yatangaje ko ubukungu bw'Isi bukomeje guhura n'ibibazo, bugahungabana, kandi ko ibyo biterwa n'ibihano bya hato na hato ibihugu nka Amerika bifatira ibindi no gukoresha idolari nk'intwaro mu gupyinagaza bimwe.

Ati 'Ibihano byakuyeho ibintu byose byari bisanzwe bigamije inyungu rusange. Ubukungu buri guhungabana mu bice byose, muri Aziya, Afurika, muri Amerika y'Amajyepfo no mu bice bya Caraïbes. Abantu bari kugerageza uburyo bwo kubaka ubukungu bwabo, bwo gukemura ibibazo byabo ku buryo imikorere, kugeza ibintu ku masoko n'ibindi bitagomba kugengwa n'inshuti zacu zo mu Burayi.'

Lavrov yavuze ko Afurika icyohereza mu mahanga umutungo wayo utongerewe agaciro, ukajya gukoreshwa mu bihugu byo mu Burayi mu gihe byari bikwiriye ko ishyira imbere iyubakwa ry'inganda. Ubwo buryo umutungo wayo utwarwa n'ibindi bihugu, yavuze ko butaboneye.

Yagarutse kandi ku mateka y'uburyo ibihugu bya Afurika byabonye ubwigenge mu myaka ya 1960, gusa avuga ko 'n'ubu ibisigisigi biracyahari nubwo hari imyanzuro ya Loni igena ko ibihugu bigomba kwigenga burundu'.

Ati 'Inshuti zacu zo muri Afurika zirabizi ko, rimwe na rimwe, abahoze ari abakoloni, bakigenzura ibice bimwe by'ibyo bihugu. Ibyo turi kubona uyu munsi, ni amahindura yo kurwanya ubukoloni bushya. Ibyo biri gukorwa mu buryo Afurika igira ijambo ku mutungo kamere wayo.'

Yavuze ko ibyo bigamije guteza imbere Afurika, ikabasha kubaka inganda, igahanga imirimo ikoresheje umutungo kamere wayo kandi ibyo bigakorerwa muri Afurika.

Ati 'Twe nk'u Burusiya tuzishimira kuba twatanga umusanzu wacu mu buryo bwose. Uhereye mu bihe bya Leta Zunze Ubumwe z'Abasoviyete, twashinze ibikorwa by'inganda muri Afurika, twubatse ibikorwa remezo byafasha mu gukemura ibibazo rusange nk'uburezi.'

'Ngira ngo mwumvise amagambo ya Perezida Putin [...] abivugaho, ati 'ntabwo tunyuranya n'igihugu icyo ari cyo cyose cya Afurika, kandi icyizere dufitanye kiri hejuru kuko mu mateka yacu na Afurika, nta gitotsi cyajemo kuko ntitwigeze twigabiza ibihugu bya Afurika'.'

Yongeyeho ati 'Ndashaka kubabwira ko ibyo ari uko bikimeze, ndetse ko uwo murongo ufite agaciro kurushaho ubu kubera ibyabaye ubwo Leta Zunze Ubumwe z'Abasoviyete zasenyukaga, ubwo u Burusiya bushya bwabagaho mu bihe bigoye by'ubukungu…Ibyo byararangiye, kandi mu myaka 20 twubatse umubano ukomeye na Afurika.'

Mu nama yahuje ba Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga; Sergei Lavrov yasomye ubutumwa bwa Perezida Putin bugenewe ibihugu bya Afurika, agaragaza ko igihugu cye cyiteguye gutanga umusanzu mu kurwanya iterabwoba n'ubuhezanguni bigaragara hirya no hino ku mugabane.

Muri ibyo biganiro byabaye mu gitondo cyo ku Cyumweru, ba Minisitiri b'Ububanyi n'Amahanga bamwe, bagarutse ku buryo ibihugu byabo bimaze iminsi bihagariika umubano n'ibihugu by'i Burayi.

Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga wa Burkina Faso, Karamoko Jean-Marie Traoré, yavuze ko u Burusiya ari umufatanyabikorwa mwiza kurusha u Bufaransa bwahoze bukolonije iki gihugu.

Ni ibintu abona kimwe na mugenzi we wa Mali, Abdoulaye Diop, wavuze ko gukorana n'u Burusiya biciye mu mucyo kurusha imikoranire ya gikoloni n'ibihugu bikize byo mu Burengerazuba bw'Isi.

Yavuze ko Mali iri kureba uburyo yakwagura umubano wayo n'u Burusiya ukarenga ibya gisirikare ahubwo ukajya no mu yindi mishinga nk'ingufu, itumanaho, ikoranabuhanga, ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro n'ibindi.

Ati 'Sosiyete zo mu Burusiya ziri gukorana na Mali muri izi ngeri zose hamwe n'abikorera muri Mali mu gushakira ibisubizo ibibazo abaturage ba Mali bafite. Impande zombi zemeranyije kongera umuvuduko kugira ngo haboneke umusaruro wihuse.'

Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga w'u Burusiya, Sergey Lavrov, yashimangiye ko igihugu cye kitigeze gikoloniza Afurika kandi ko bitazigera biba
Umuyobozi wungirije wa Komisiyo y'Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe, Monique Nsanzabaganwa, ni umwe mu bari bitabiriye iyi nama
Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga wa Mali, Abdoulaye Diop, yashimangiye ko umubano w'u Burusiya na Afurika uruta uwo uyu mugabane ugirana n'ibindi bihugu by'i Burayi na Amerika
Iyi nama yabereye muri Kaminuza y'Ikoranabuhanga na Siyansi ya Sirius



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/lavrov-ati-ntitwigeze-twigabiza-afurika-yo-iti-u-burusiya-buturutira-abakoloni

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)