Luckman Nzeyimana yahishuye uko yafashijwe na... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nzeyimana Lucky ni we wari uyoboye igitaramo 'Shine Boy Fest' cyabereye muri Camp Kigali mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki 29 Ugushyingo 2024 cyahuriyemo abahanzi batandukanye nka Alyn Sano, Nel Ngabo, Ruti Joel, Lissa, Diezdola , Nasty C na Drama T.

Uyu mugabo usanzwe ari umunyamakuru w'Ikigo cy'Igihugu cy'Itangazamakuru RBA) yafashe umwanya ashimira Bukuru Jean Damascene [Umubyeyi wa Davis D] amushimira umuhate agira mu gufasha no kwita ku bari mu ruganda rw'imyidagaduro ahereye ku muhungu we Davis D umaze imyaka 10 muri muzika.

Lucky yasabye umubyeyi wa Davis D kuzamuka ku rubyiniro amushimira ari imbere y'abitabiriye igitaramo 'ShineBoy Fest' . Ashimira umubyeyi wa Davis D, yagarutse ku nkuru y'uko yatumye abona akazi kuri Lemigo TV, kandi byatumye atangira kwamamara mu itangazamakuru ry'u Rwanda.

Ati 'Mureke mfate uyu mwanya nshimire uyu mubyeyi, Papa wa Davis D niwe watumye mbona akazi bwa mbere kuri televiziyo, yarampamagaye ambwira ko yanyumvise ndi ku ishuri no kuri radiyo ambwira ko yamboneye akazi kuri televiyo yitwaga Lemigo TV.'

'Nahawe amasezerano y'akazi urugendo rwanjye mu itangazamakuru rwarakuze ubu ndubatse mfite umugore n'abana babiri.' Â 

Luckman Nzeyimana ni umwe mu banyamakuru bafite izina rikomeye mu ruganda rw'imyidagaduro mu Rwanda. Yakoreye ibitangazamakuru bitandukanye birimo Lemigo TV, Royal TV, Radio Isango Star na City Radio mu biganiro by'imyidagaduro.

Kuri ubu, Luckman ni umunyamakuru wa RBA, akaba yarahageze avuye kuri Lemigo TV. Mu bihe bitandukanye, yakunze kugaragaza ko urugendo agezeho mu buzima bwe, arucyesha gushyigikirwa n'abantu banyuranye.


Luckman Nzeyimana yashimiye umubyeyi wa Davis D imbere y'abitabiriye igitaramo cy'umuhungu we

Luckman yavuze ko umubyeyi wa Davis D ari we wamuhesheje akazi kuri Lemigo TV


Davis D yizihije imyaka 10 amaze mu muziki mu gitaramo yakoreye muri Camp Kigali




REBA HANO INDIRIMBO RUTI JOEL YARIRIMBYE MURI IKI GITARAMO CYA DAVIS D

">

Kanda hano urebe Amafoto menshi yaranze igitaramo "Shine Boy Fest" cya Davis D


AMAFOTO: Serge Ngabo- InyaRwanda.com



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/149076/luckman-nzeyimana-yahishuye-uko-yafashijwe-na-se-wa-davis-d-kubona-akazi-kuri-televiziyo-a-149076.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)