Madamu Jeannette Kagame yasabye ibihugu bya Afurika kongera ishoramari mu burezi bw'ibanze - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi Madamu Jeannette Kagame yabigarutseho ubwo yari yitabiriye Inama Mpuzamahanga yiga ku guteza imbere ubumenyi bw'ibanze buhabwa abana muri Afurika.

Iyi Nama izwi nka 'Africa Foundational Learning Exchange (FLEX 2024)', iri kubera muri Kigali Convention Center, igamije kureba uko ibihugu bya Afurika byagabanya ibihombo biterwa n'uko abana badahabwa ubumenyi bukwiye mu byerekeye gusoma, kwandika no kubara hakiri kare.

Madamu Jeannette Kagame yashimangiye ko hari byinshi byakozwe mu rwego rwo guteza imbere uburezi ku Mugabane wa Afurika birimo kongera umubare w'abanyeshuri, icyakora ashimangira ko ireme ry'uburezi bahabwa rikiri ikibazo kuko hari umubare munini w'abana bato ukigorwa no gusoma ndetse no kwandika.

Yagize ati "Mfite impungenge z'uko nubwo umubare w'abiga uri kwiyongera mu bihugu byacu byose, ibyo bikajyana no kuzirikana akamaro k'uburezi bw'ibanze, imirire iboneye ku bana, ubufasha mu myumvire n'imibanire ndetse n'uburezi bw'amashuri y'incuke bwateye imbere, haracyari ibibazo, bishobora no kwiyongera mu bihe biri imbere."

Yashimangiye ko ikibazo cyo gusoma, kwandika no kubara kikiri ingutu kuri benshi mu rubyiruko rwo muri Afurika, ati "Gusoma no kumva inyandiko zoroheje, nk'uko byagarutsweho na Minisitiri w'Uburezi w'u Rwanda, biracyari ikibazo ku bana icyenda mu 10 bafite imyaka iri munsi ya 20, mu bihugu byinshi bya Afurika."

Yavuze ko uretse n'ubumenyi busanzwe, aba bana hari ubwo batagira amahirwe yo kubona ubundi bumenyi bw'ingenzi mu mibereho yabo, burimo ubuzafasha kuzuza inshingano zabo neza mu gihe bazaba barakuze.

Ati "Reka dutekereze kuri aba bana b'imyaka 10 badashobora gusoma neza, kwandika no kubara neza. Abana bari ahantu hatabemerera kwiyubakamo ubushobozi, ndetse reka twibaze kuri sosiyete y'aho abana benshi batabona uburyo bwo kubaka ubundi bumenyi nko kugira ubugwaneza, impuhwe, kubaha, kwigomwa, kwihangana, ubunyangamugayo no gukorera hamwe binyuze mu guhabwa ubumenyi bw'ibanze, ibyo bigatuma badashobora kubaka imibanire myiza n'abandi, imyitwarire myiza muri sosiyete ndetse no kugira uruhare mu kwiteza imbere no guteza imbere aho bakorera."

Madamu Jeannette Kagame yatanze umuburo w'ibihe bigezweho, aho usanga ababyeyi badashobora kubona umwanya uhagije wo kurera abana babo, ati "Turi kuba mu bihe aho ababyeyi bari mu bintu byinshi bitandukanye, bibakura ku nshingano yabo y'ibanze yo kurera abana no kubaka imiryango mizima. Abana bashyirwa mu burezi, ariko se tujya tugira umwanya wo kuganira [hagati y'ababyeyi n'abarezi] mu rwego guhuza ibifasha abana ku ishuri, mu rugo no muri sosiyete yacu?"

Yaboneyeho kugaragaza ko abahanga mu by'uburezi bakwiriye guhabwa iya mbere kugira ngo bagire uruhare mu kuyobora impinduka zizatuma uburezi bukwiriye bugerwaho, kandi ubumenyi bukagera kuri bose.

Yanagaragaje ko ubumenyi bukenewe ari ubujyanye n'ibihe tugezemo, cyane cyane uburyo bwo kubyaza umusaruro ikoranabuhanga ry'ubwenge bw'ubukorano.

Ati "Twese tuzi ko uburezi, cyane cyane uburezi bw'ibanze ari urufatiro rwubakirwaho ubumenyi, kandi ubumenyi bugomba kujyana n'ibihe. Ubumenyi bwari bukenewe mu myaka ya kera cyangwa mu bihe by'itangira ry'inganda, ntabwo ari bwo bukenewe muri ibi bihe by'ikoranabuhanga cyangwa buzaba bukenewe mu bihe biri imbere [bizarangwa] n'iterambere ry'ubwenge bw'ubukorano."

Yagaragaje ko kugira ngo ibi bishoboke, bikwiriye ko Afurika iba ifite integanyanyigisho zikwiriye kandi zishobora guhinduka zikajyana n'ibihe bigezweho.

Yagize ati "Uburyo twigisha, tumenyereza abakiri bato ku bijyanye h'ahazaza h'umurimo n'iterambere ni ingenzi cyane, kandi ibi bikubiyemo gushyiraho ingamba [zifasha muri urwo rugendo] gushyiraho integanyanyigisho ishobora kujyana n'impinduka zigezweho, kubaka ubushobozi bw'abarimu bigisha, gusaranganya ubushobozi, uruhare rw'ababyeyi n'umuryango mugari muri rusange."

Madamu Jeannette Kagame yatanze umuburo, avuga ko mu gihe Afurika yananirwa guha abana bayo ubumenyi bukwiriye, ibi bishobora kuvamo ibyago bitandukanye birimo kuba aba bana batazagira icyo bimarira mu gihe baba bamaze gukura.

Ati "Turamutse tunaniwe gushyira imbaraga mu burezi bw'ibanze no guteza imbere imitekerereze, kongera umubare w'abanyeshuri barangiza amashuri abanza, ndetse no kongera ubushobozi dushyira mu rwego rw'uburezi, cyane cyane ku banyeshuri bafite amikoro make [yabafasha kwiga], ni ikihe kiguzi ku rubyiruko rw'uyu Mugabane, ku bushobozi bwabo bwo kwiga, kubona akazi ndetse n'ubuzima bwabo muri rusange?"

Yasabye ibihugu bya Afurika gushyira imbaraga mu kugeza uburezi kuri bose, atanga urugero ku Rwanda rwahoze rufite uburezi buheza, butarimo ishoramari kandi butanga umusaruro muke, ari ubu ibintu bikaba byarahindutse nyuma y'uko Leta ifashe ingamba zirimo kugeza uburezi kuri bose mu gihugu.

Yagaragaje isano iri hagati y'uburezi n'amahoro n'ituze muri sosiyete, ati "Uburezi bwubaka kwigirira icyizere, kwigirira icyizere bikubaka icyizere, icyizere kikubaka amahoro. Amahoro y'u Rwanda azakomeza kuba intego nyamukuru [ya Leta y'u Rwanda], ari nayo mpamvu ishoramari mu burezi ari ikintu kitagibwaho impaka."

Madamu Jeannette Kagame yashimangiye ko hari byinshi byakozwe mu rwego rwo guteza imbere uburezi ku Mugabane wa Afurika birimo kongera umubare w'abanyeshuri, icyakora ashimangira ko ireme ry'uburezi bahabwa rikiri ikibazo kuko benshi mu bana batazi gusoma, kwandika no kubara ku kigero gikwiriye
Madamu Jeannette Kagame yagaragaje ko ibihugu bya Afurika bikwiriye kongera ishoramari bishyira mu rwego rw'uburezi
Madamu Jeannette Kagame ubwo yari akurikiye iyi Nama
Inama Mpuzamahanga yiga ku guteza imbere ubumenyi bw'ibanze buhabwa abana muri Afurika, 'Africa Foundational Learning Exchange (FLEX 2024)' yahuje abahanga mu by'uburezi baturutse hirya no hino muri Afurika
Abahanga mu burezi baturutse hirya no hino ku Isi bitabiriye iyi Nama
Abana b'abanyeshuri bahawe umwanya muri iyi Nama
Imbyino zigaragaza umuco Nyarwanda zifashishijwe
Intore zihamiriza mu muco Nyarwanda aho zashimishije abitabiriye iyi Nama
Jackie Lumbasi ni we wari umusangiza w'amagambo
Madamu Jeannette Kagame ari kumwe n'abandi bayobozi bari mu bitabiriye iyi Nama



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/madamu-jeannette-kagame-yasabye-ibihugu-bya-afurika-kongera-ishoramari-mu

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)