Murigande Jaques wamamaye ku mazina Mighty Popo mu muziki akaba ari na we uyobora ishuri ry'Umuziki ry'u Rwanda, ku mugoroba washize wo ku wa 6 Ukwakira kuyu mwaka yamurikiye itangazamakuru filime nshya agiye gushyira hanze, igaruka ku mvune z'abanyamuziki muri career yabo.
Filime ya yise 'Killer Music, Chapter 1: Blood Bird, The Saga' igaruka ku rugendo rw'abanyamuziki mu buzima bwa buri munsi kuva umuntu atekereje urugendo rwo kwinjira mu muziki nkuwabigize umwuga, igihe abaye icyamamare ndetse n'ubuzima anyuramo mu majoro mu bitaramo.
Ni filime yubakiye inkuru yayo ku banyamuziki muri rusange. Igaruka ku banyempano bashaka kugira aho bagera mu muziki. Irimo imirwano, urukundo, kubyina ndetse n'umuziki. Iyi filime imara amasaha abiri n'iminota 40.
Uwayanditse iyi filime ni Mighty Popo ndetse ni na we 'Excutive Producer' wayo, ni mu gihe ifatwa ry'amashusho yayo ryakozwe na Anirban Mitra ukomoka mu Buhinde uyu akaba afite ibigwi byihariye mu gufata amashusho haba mu buhinde niwabo ndetse no hirya no hino.
Mighty Popo yavuze ko ari filime yamutwaye imyaka myinshi ayandika, ariko igihe nyacyo cyo kuyikora no kuyishyira hanze kikaza kuba muri iyi myaka. Ibyatumye ino filime ikorwa neza Ngo nuko yoherereje Anirban Mitra inyandiko nyinshi yari afite za filime, zitandukanye aza kumuhitiramo iyi.
Mighty Popo yakomeje agira ati: 'iyi filime yatanze akazi ku barenga abantu 300, ikaba yaratewe inkunga n'Imbuto Foundation.
Yavuze ko iyi filime bari gushaka imbuga izanyuzwaho zitandukanye zikomeye, kigira ngo ibashe kurebwa na buri wese bimworoheye ndetse n'aho yazerekanirwa mu nzu zerekanirwamo filime.
Abagize uruhare rukomeye kuri iyi filime barimo Nasser Naizi na Meddy Salleh bakozeho nka 'Directors of Photography, ni mu gihe umuziki wumvikanamo yaba mu kuwucuranga no kuwandika uretse Mighty Popo, byagizwemo uruhare n'abandi barimo Clément Ishimwe, Joachim Mugengakamere uzwi nka The Major na Nehemiah Shema usanzwe ari umucuranzi wa Mbonyi Israel.
Â
The post Mighty Popo yamuritse filime nshya agiye gushyira hanze, igaruka ku mvune z'abanyamuziki appeared first on KASUKUMEDIA.COM.