Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu, irasaba buri wese ufite ubumuga kwibaruza. Ni ubutumwa bugira buti "Ufite imbogamizi ku ruhu rwawe?, Ufite imbogamizi mu kubona?, Ufite imbogamizi mu kuvuga, kugenda, kumva, cyangwa mu mitekerereze?.
Ubu Leta y'u Rwanda irimo gukusanya amakuru ku bantu bafite imbogamizi mu buzima - niba utaragerwaho, egera ubuyobozi bw'Akagari bakubwire uko wakwibaruza".
MINALOC yagize kandi icyo isaba umuntu wese uzi umuryango urimo abafite imbogamizi zo ku ruhu, kubona, kuvuga, kugenda, kumva, cyangwa mu mitekerereze. Iti "Wiceceka, bibutse, bamenyeshe cyangwa se ubwire ubuyobozi bukwegereye".
Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu ivuga ko agaciro k'iri kusanyamakuru ni uko rigiye gutuma Leta ishyira mu igenamigambi ingamba zikemura ibibazo bibangamiye abafite ubumuga mu Rwanda.
Mugisha Jacques ufite ubumuga bwo kutabona, yahamagariye abantu bose bafite ubumuga kwibaruza. Ati "Nize kaminuza, ubu mfite akazi. Agaciro k'iri kusanyamakuru ni uko rizafasha Leta gushyira mu igenamigambi ingamba zikemura ibibazo abantu bafite ubumuga bahura nabyo mu Rwanda. Baruza uwawe, nanjye naribaruje".
MINALOC yatangaije iyi gahunda y'ikusanyamakuru ku bafite ubumuga, irasaba abayobozi mu nzego z'ibanze kubishishikariza abaturage no gukurikirana ko abo bireba bari muri buri fasi babaruwe. Ni ikusanyamakuru riri gukorwa na Leta y'u Rwanda ku bantu bafite ubumuga.
Ibarura Rusange ryakozwe mu 2022 ryagaragaje ko abantu bafite ubumuga mu Rwanda bagera kuri 391.775, bakaba bangana na 3,4% bya Miliyoni 13,24 z'abatuye u Rwanda, muri bo abagore bafite ubumuga ni 216.826 na ho abagabo bakaba 174.949
Ihuriro ry'Imiryango y'abantu bafite ubumuga mu Rwanda (NUDOR) rikunze gusaba ko hashyirwaho uburyo bwihariye bwo gutabara abafite ubumuga.
Perezida wa NUDOR, Dr. Mukarwego Beth, avuga ko ubuzima bw'abantu bafite ubumuga bujya mu kaga cyane cyane mu gihe habaye ibiza cyangwa ibindi bintu bishobora gukomeretsa abantu, agasaba ubuyobozi kubitaho.
Ati 'Abafite ubumuga benshi usanga ubuyobozi buba butanazi aho batuye n'uko babayeho, ugasanga igihe habayeho ibibazo mu Midugudu cyangwa mu Karere nta makuru bafite, ntibashobore gukora ibyo abandi Banyarwanda barimo bakora kugira ngo babashe kwikura muri icyo kibazo bashobora kuba bisanzemo.
Abandi nk'abatumva usanga badafite ubafasha mu buryo bw'ubusemuzi, ugasanga ibintu byose ntibabasha kubimenya, keretse babonye ubibabwira. Usanga rero babura amakuru bakabura n'abantu babafasha.
Urugero nk'ufite ubumuga bw'ingingo ashobora kuba ari mu rugo ariko nta gare afite yakoresha kugira ngo abo mu muryango we bamushyire muri rya gare bamusunike bamujyane aho abandi barimo kujya igihe habaye ibiza, igihe haguye imvura nyinshi, inzu zaguye,...'.
Icyakora hari n'imbogamizi yagiye ishyirwa mu majwi kenshi yo kuba hari abafite ubumuga batazwi, aho byagiye bigaragara ko hari imiryango ihisha abana bavukanye ubumuga, bagakura batazi uko ishuri rimera, bikaba byanagorana kubamenya mu gihe cyo kubafasha.
Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu ivuga ko agaciro k'iri kusanyamakuru ku bantu bafite ubumuga, ni uko rigiye gutuma Leta ishyira mu igenamigambi ingamba zikemura ibibazo bibangamiye abafite ubumuga mu Rwanda.
Mu ntangiriro za 2024, Ministeri y'Ubutgetsi bw'Igihugu yatangaje ko hamaze kubakwa uburyo buzifashishwa habarurwa abo bantu. Yavuze ko abafite ubumuga bari gushyirwa mu byiciro, n'ibyo ubumuga butuma atageraho nk'inzitizi bimutera nyuma ubwo buryo bukazahuzwa n'ubundi busanzwe Buhari bwa Imibereho System.
Yavuze ko bizabafasha kumenya abafite ubumuga bose, ibyiciro barimo n'inzitizi bafite. Ati 'Tujye tureba tuvuge duti uyu muntu ufite ubumuga, turebe umutungo afite, ibyo yinjiza, ibibazo afite, n'ibisubizo byashoboka. Ibisubizo bishobora kuva mu nyunganirangingo, mu burezi aho nk'umwana aba akeneye umwihariko mu kwiga bijyanye n'ubumuga afite n'ibindi.'
Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu iherutse gutangariza Inteko Ishinga Amategeko ko gutinda kubarura abafite ubumuga mu Rwanda byatewe n'ingengo y'imari itarabonekeye igihe ariko, ikibazo kikaba kiri gukurikiranwa. Kuri ubu rero kubarura abafite ubumuga birarimbanyije.