MINISANTE yasobanuye ibya 'ambulance' yapakijwe sima n'ingamba zo kuzigeza kuri bose - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Byaje kumenyekana ko iyo mbangukiragutabara yari iy'Ibitaro bya Gakoma byo mu Karere ka Gisagara yatijwe Ikigo nderabuzima cya Save mu kwegereza abaturage serivisi z'ubutabazi.

Ifatwa amashusho iri gupakirwa sima, yari ivuye kujyana umurwayi ku Bitaro bya Kabutare.

Byasobanuwe ko iyo sima yari iyo kwifashishwa mu gusana ikigega cyo mu kigo nderabuzima cya Save kuko byagaragaye ko gishobora gusenya inyubako zaho.

Ababigizemo uruhare barimo umuyobozi w'Ikigo Nderabuzima cya Save, umushoferi n'umuforomo bamaze guhagarikwa by'agateganyo. Bikaba bivugwa ko bashobora no guhagarikwa burundu kubera ko bakoze ikosa rikomeye ry'akazi.

IGIHE yamenye ko abagize uruhare muri ibyo bikorwa mu gitondo cyo ku wa 26 Ugushyingo 2024 bitabye Urwego rw'Ubugenzacyaha RIB.

Mu kiganiro IGIHE yagiranye n'Umuyobozi Mukuru w'Ishami rishinzwe ubutabazi bwihuse mu Kigo cy'Igihugu gishinzwe Ubuzima, RBC, Dr. Sindikubwabo Jean Nepomuscene yavuze ko bamenye mbere iby'iryo sanganya barikurikirana byihuse hifashishijwe ikoranabuhanga bubatse.

Ati 'Ntabwo twabimenye nyuma y'uko bigiye ku mbuga nkoranyambaga. Twabimenye mbere. Turashimira umuturage wabonye imbangukiragutabara ikora ibidakwiye agahita aduha amakuru. Hari mu masaha ya saa Munani (yo ku wa 25 Ugushyingo 2024), dukorana na Polisi y'Igihugu barafatwa. Twifashishije ikoranabuhanga ryacu, nko mu minota 20 twari twamaze gukemura ikibazo.'

Yavuze ko ibyakozwe ari ikizira kuko byangiriza imbangukiragutabara kandi zigomba kuba zujuje ibisabwa bifasha umurwayi mu rugendo ajyanywe kwa muganga.

Ati 'Birababaje kubona umuyobozi w'ikigo nderabuzima ari kumwe n'umushoferi bafata ibyemezo nko gupakiramo sima mu mbangukiragutabara kandi bazi ko bibujijwe. Ibyo byo kubaka ikigega ni amatakirangoyi kuko iyo ashaka sima yashoboraga gukorana n'inzego zibishinzwe. Njye twaravuganye musobanurira ibyo asanzwe azi ku mikoreshereze y'imbangukiragutabara yahonyoye.'

Uyu muyobozi yibukije ko mu mbangukiragutabara hajyamo umurwayi, umuganga, umushoferi n'umurwaza (iyo ari ngombwa) gusa.

RBC ikimara kwakira ayo makuru yahise ikoresha ikoranabuhanga ryayo, iyo modoka ifungirwa aho yari ihagaze, ku buryo kongera kuyatsa bitashobokaga.

Rinafasha kugenzura umuvuduko w'iyo ngobyi y'abarwayi ntube warenga ibilometero 80 mu isaha no kugenzura ko umushoferi yanyoye inzoga.

Iyo agiye gutwara yanyoye imbagukiragutabara itanga intabaza muri RBC bagahita babibona, hanyuma igahita yifunga ha handi uyitwara ntikunde.

Mu mbangukiragutabara kandi hashyizwemo cameras zo kugenzura umutekano, hakurikiranwa ibibera muri yo modoka byose bishobora guteza ibibazo n'ibindi.

Dr Sindikubwabo ati 'Ikoranabuhanga ryagabanyije impanuka z'imbangukiragutabara, kugeza muri kimwe cya kabiri. Inyinshi zagwaga bigizwemo uruhare n'imyitwarire mibi y'abashoferi.'

Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi serivisi zo gukoresha imbangukiragutabara zari nke aho mu 1998 ari bwo imbagukiragutabara za mbere zatangiye gukora mu Mujyi wa Kigali. Icyo gihe hari enye gusa.

Nyuma hafashwe intego yo kugira imbangukiragutabara imwe yita ku baturage ibihumbi 40 nk'uko Ishami rya Loni ryita ku buzima ribigena, igenda igerwaho mu myaka yakurikiye.

OMS ivuga ko abaturage baba batabawe bikwiriye, iyo byibuze hari imbangukiragutabara imwe mu baturage bari hagati y'ibihumbi 30 n'ibihumbi 50, hagafatwa ibihumbi 40.

Mu myaka irindwi ishize iyo ntego yagezweho ndetse u Rwanda ruranayirenza.

Mbere y'uko umwaka w'ingengo y'imari wa 2023/2024 urangira, u Rwanda rwari rufite imbangukiragutabara 265 zari zegereye gato uwo muhigo ariko tutarawugeraho. Leta y'u Rwanda ishyiramo imbaraga nyinshi hagurwa izindi 246 tugeza kuri 511.'

Ubu u Rwanda rubura imbangukiragutabara icyenda ngo rugere ku muhigo w'imwe ku bantu bari hagati y'ibihumbi 25 n'ibihumbi 30.

Hazaba hasigaye intego y'imbangukiragutabara imwe ku baturage ibihumbi 20, u Rwanda rwihaye ko ruzageraho bitarenze 2029.

Buri mwaka ishami ry'ubutabazi mu Rwanda ryakira abahamagara bashaka ubufasha barenga ibihumbi 30.

Mu Mujyi wa Kigali honyine hatwarwa abantu barenga 50 ku munsi bakeneye ubutabazi bwihuse, bayobowe n'ababa bagize impanuka, abafite indwara zitandura n'abagiye kubyara n'ibibazo bijyana n'icyo gikorwa.

Ni mu gihe hanze y'Umujyi wa Kigali abatwarwa benshi ari ababa bagiye kubyara n'ibindi bibazo bijyana na byo.

Ubu u Rwanda rufite site 16 ziri hirya no hino mu Mujyi wa Kigali, zishyirwamo imbangukiragutabara zitegereje gutanga ubutabazi, zivuye kuri ebyiri rwari rufite mu minsi yashize.

Mu ntara ho zashyizwe cyane cyane ku bitaro ndetse igihugu gifite intego ko ibigo nderabuzima bitatu bizajya bisaranganywa imbangukiragutabara ebyiri.

U Rwanda rufite abashoferi 526. Icyakora hakenewe abikubye gatatu kuko izo serivisi zitangwa amasaha 24. Leta igiye guha akazi abandi barenga 1200.

Mu mbangukiragutabara hashyizwemo ibikoresho bifasha umurwayi utabawe mu gihe ajyanywe ku bitaro
Imbangukiragutabara zo mu Rwanda zashyizwemo ikoranabuhanga rifasha kutarenza ibilometero 80 mu isaha



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/iby-iyatwaye-sima-umuhigo-wa-oms-weshejwe-n-ikoranabuhanga-ritahura-abanyabyaha

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)