Minisiteri y'Ubuzima yavuze ku kibazo cy'abap... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu ijoro ryo kuwa Mbere tariki 25 Ugushyingo 2024, ni bwo umunyamakuru Oswalid yifashishije urubuga rwa X yasangije amashusho y'imbangukiragutabara ifite ibirango GR 856 E yahinduwe imodoka ipakira sima, atabaza inzego zishobora gukemura iki kibazo zirimo Ikigo cy'Igihugu cy'Ubuzima [RBC], Minisiteri y'Ubuzima ndetse na Polisi y'u Rwanda.

Yavuze ko umuntu wamuhaye aya mashusho yavuze ko na we atazi ababyihishe inyuma, yongeraho amagambo agira ati: "Ibi bintu birakwiye koko! Sima muri ambulance!'

Mu gusubiza iki kibazo, Minisitiri w'Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana yatangaje ko aya makuru bayamenye ndetse n'abakoze ayo mahano bamaze guhabwa ibihano, aboneraho gusaba Abanyarwanda kujya batanga amakuru y'aho babonye 'Ambulance' ikoreshwa nabi.

Ati: 'Aya makuru y' iyi ambulance twayamenye kandi ababikoze bahanwe. Kirazira gukoresha ingobyi y' abarwayi ibyo itagenewe. Turashimira abaturage babonye ikibi gikorwa bagatanga amakuru. Undi wese wabona ambulance ikoreshwa nabi yahamagara 912.'

Mu busanzwe, Guverinoma y'u Rwanda ibinyujije muri Minisiteri y'Ubuzima, itanga ku bitaro bitandukanye hirya no hino mu Gihugu imbangukiragutabara zifashishwa mu kugeza abarwayi kwa muganga no kurokora ubuzima bw'abari mu kaga mu buryo bwihuse.


Hagaragaye amashusho y'imbangukiragutabara yahinduwe ikamyo ipakira sima



Amakuru ahari aravuga ko iyi mbangukiragutabara ari iyo ku bitaro byo mu Karere ka Gisagara


Minisitiri w'Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana yavuze ko umushoferi wari utwaye iyi mbangukiragutabara yamaze guhanwa



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/148967/minisiteri-yubuzima-yavuze-ku-kibazo-cyabapakiye-sima-mu-mbangukiragutabara-148967.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)