Minisitiri Ugirashebuja ayoboye intumwa z'u Rwanda zitabiriye inama ya Intelpol mu Bwongereza - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Muri iyi nama yatangiye kuri uyu wa 4 Ugushyingo ikazageza ku wa 7 Ugushyingo 2024, Minisitiri Dr. Ugirashebuja ari kumwe n'Umuyobozi Mukuru wa Polisi y'u Rwanda, CG Felix Namuhoranye, Umunyamabanga Mukuru w'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha, RIB, Col (Rd) Jeannot K Ruhunga na Ambasaderi w'u Rwanda mu Bwongereza, Busingye Johnson.

Iyi Nteko Rusange ibaye ku nshuro ya 92, yitabiriwe n'abarenga 1000 baturetse mu bihugu 179.

Mu by'ingenzi iyi Nteko Rusange izibandaho harimo kwiga ku buryo bwo gutangira gukoresha ubwenge bukorano (AI) mu bikorwa byo gucunga umutekano ndetse no kurwanya iterabwoba.

Ni inama kandi izanakirirwamo Umunyamabanga Mukuru mushya w'iri huriro, Umunya-Bresil, Valdecy Urquiza, hakaba hazanabaho gutora abazajya muri Komite Nyobozi bahagarariye ibihugu bitandukanye.

Inteko Rusange ya Interpol iterana rimwe mu mwaka hagafatwa ibyemezo bikuru bigize gahunda z'umuryango, ibikenewe mu mibanire mpuzamahanga, imari na gahunda z'ibikorwa. Ibyo byemezo bishyirwa mu myanzuro y'inteko rusange. U Rwanda rwayakiriye mu 2015.

Muri iyi nama, Minisitiri Dr. Ugirashebuja ari kumwe n'Umuyobozi Mukuru wa Polisi, CG Felix Namuhoranye, Umunyamabanga Mukuru wa RIB, Col (Rd) Jeannot K Ruhunga na Ambasaderi w'u Rwanda mu Bwongereza, Busingye Johnson.
Ni inama iteranye ku nshuro ya 92
Yitabiriwe n'abasaga 1000 baturutse mu bihugu 179



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/minisitiri-ugirashebuja-ayoboye-intumwa-z-u-rwanda-zitabiriye-inama-ya-intelpol

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)