Ni igitaramo cyo kwizihiza imyaka 10 yise "Shine Boy Fest" kizaba muri Camp Kigali, ku wa 29 Ugushyingo 2024. Ni igitaramo azahuriramo n'abahanzi bagenzi be barimo Platini P, Dany Nanone, Lisaa, Nasty C wo muri Afurika y'Epfo, Nel Ngabo n'abandi.
Minisitiri Utumatwishima yakiriye Davis D aherekejwe na Basile Uwimana, umujyanama we Bagenzi Bernard n'umuhanzikazi Alyn Sano.
InyaRwanda yabonye amakuru ko Utumatwishima yaganiriye na Davis ku rugendo rwe rw'imyaka 10, aho imyiteguro y'igitaramo cye igeze, abahanzi bazakorana, 'Repititon' ari gukora muri iki gihe n'ibindi.
Utumatwishima yabwiye Davis D ko Leta ishyigikiye abahanzi, bityo bakwiye gushyira imbaraga mu kazi. Yanijeje ko Davis D ko azitabira 'igitaramo cye hatagize igihinduka'.
Si ubwa mbere Nasty C uzaririmba muri iki gitaramo, azaba ataramiye i Kigali. Yahaherukaga ubwo yataramiraga ibihumbi by'abantu mu gitaramo cyabereye muri BK Arena, ku wa 23 Nzeri 2023 yahuriyemo na mugenzi we Cassper Nyovest.
Bivuze ko umwaka umwe n'ukwezi kumwe byari bishize Nasty C adataramira i Kigali. Uyu muhanzi wabonye izuba ku wa 11 Gashyantare 1997, ni umwanditsi w'indirimbo akaba na Producer ubimazemo igihe kinini.
Yagize igikundiro cyihariye binyuze ku ndirimbo yakubiye kuri album 'Sophomore'. Mu 2018 yegukanye ibikombe bibiri birimo 'South African Music Awards' ndetse na 'All Africa Music Awards'.
Uyu musore yakuriye mu gace ka Soweto mu Mujyi wa Johannseburg. Ariko yabaye igihe kinini muri Durban arerwa na Se, David Maviyo Ngcobo, ni nyuma y'urupfu rwa Nyina waguye mu mpanuka y'imodoka. Icyo gihe Nasty C yari afite amezi 11.
Nasty C yigeze kuvuga ko yinjiye mu muziki bigizwemo uruhare na Mukuru we Siyabongo Ngcobo wamwigishije uko abaraperi bitwara mu ndirimbo. Kandi yamuhaye amasomo ashamikiye ku muziki.
Davis ari kumwe na Minisitiri Utumatwishima kuri uyu wa Gatanu baganira ku gitaramo cyeÂ
Utumatwishima yakiriye Davis D aherekejwe n'abarimo Alyn Sano, Bagenzi Bernard na Basile UwimanaÂ
Davis D yatangaje ko yanyuzwe n'ibiganiro yagiranye na Minisitiri Utumatwishima
Umuhanzikazi Alyn Sano uri mu bazaririmba mu gitaramo cya Davis D (Uri ibumoso)Â
Davis D ari kwitegura gukora igitaramo kizaba ku wa 29 Ugushyingo 2024 muri Camp KigaliÂ
Minisitiri Utumatwishima yabwiye Davis D ko Guverinoma ishyigikiye abahanzi, kandi bakwiriye kubyaza umusaruro ayo mahirweÂ
Uhereye ibumoso: Uwimana Basile, Bagenzi Bernard, Minisitiri Utumatwishima, Davis D ndetse na Alyn Sano