Minisitiri w'Intebe Dr. Ngirente yaganiriye n'Abagize Inama y'Ubutegetsi ya WFP ku mishinga y'ubuhinzi n'uburezi - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Izi ntumwa zageze mu Rwanda zisura ibikorwa bitandukanye WFP itera inkunga mu Ntara y'Amajyepfo no mu Burengerazuba, mu nkambi z'impunzi n'amakoperative y'urubyiruko n'abagore akora mu byerekeye ubuhinzi.

Kuri uyu wa 29 Ugushyingo 2024, bakiriwe na Minisitiri w'Intebe, Dr. Edouard Ngirente, baganira kuri gahunda yo kugaburira abanyeshuri ku mashuri yatumye benshi bari bararivuyemo barisubiramo, abandi biga neza ku buryo n'urugero rwo gutsinda rwazamutse.

Ambasaderi w'u Budage mu mashami y'Umuryango w'Abibumbye akorera mu Butaliyani, Andreas von Brandt, wari unayoboye izi ntumwa zigize Inama y'Ubutegetsi ya WFP yagaragaje ko imishinga iri mu Rwanda basanze ikora neza.

Ati 'Twasuye koperative zo mu Ntara y'Amajyepfo zikora ibijyanye n'ubuhinzi, twasuye inkambi n'ibigo bigitangira bikora ubuhinzi bugamije ubucuruzi n'ibinini. Twaganiriye ku kamaro k'uruhererekane rwo kubyaza umusaruro ibikomoka ku buhinzi, kwihaza mu biribwa n'uburyo inzego zose zikwiye kubigiramo uruhare,'

'Imwe muri gahunda nziza zihagaze neza ni iyo kugaburira abanyeshuri bose ku mashuri, idakorwa kugira ngo abantu barye gusa ahubwo yanazamuye ireme ry'uburezi kandi iteza imbere ubuhinzi mu bice by'icyaro kuko iyo ufite isoko ryiza abahinzi bahita babona aho bajyana umusaruro wabo.'

Yagaragajo ko igikomeye muri iyi gahunda ari ukuyumvisha ababyeyi bakayigira iyabo, abanyeshuri bakumva ko bikorwa kugira ngo bashobore kwiga neza.

Umuyobozi wa WFP mu Rwanda, Andrea Bangoli yagaragaje ko bagize uruhare mu gushyira mu bikorwa gahunda y'imyaka irindwi igamije kwihutisha iterambere, NST1, ndetse muri Gashyantare 2025 biteguye kujya kwerekana icyerekezo cy'u Rwanda muri NST2 na cyo impande zombi zigakomeza gufatanya.

Ati 'WFP iri gutegura gahunda y'igenamigambi ry'igihugu mu myaka itanu iri imbere, tukazajya kuyereka iyi nama y'ubutegetsi muri Gashyantare 2025. Tuzashyigikira ibyo Guverinoma yagezeho by'umwihariko mu gufasha impunzi kwisanga mu muryango nyarwanda no guhangira urubyiruko imirimo rwo mu byaro.'

Izindi gahunda zizibandwaho mu myaka itanu iri imbere harimo guhanga udushya, guteza imbere uburinganire no guha umwanya mu buryo bwagutse abafite ubumuga mu bice byose by'igihugu.

Minisitiri w'Ubuhinzi n'Ubworozi, Dr. Mark Cyubahiro Bagabe, yagaragaje ko WFP ifasha u Rwanda mu bikorwa bitandukanye birimo guteza imbere ubuhinzi n'ibibukomokaho, uburezi n'amakoperative.

Ati 'Twafatanya mu gukoresha ibikoresho by'ikoranabuhanga ariko bijyanye n'ibice by'imisozi, ni ukuvuga ngo ntabwo washyiramo imashini zihinga nini ariko ushobora gushyiramo biriya bikoresho bituma gahunda y'ubuhinzi yihuta,'

'Ntabwo basuye igice by'u Burasirazuba ngo babone ko ari igice gishashe twababwiye ko na ho hafite politike yaho batubaza n'icyo turi gukora nk'igihugu mu bijyanye no guhangana n'imihindagurikire y'ibihe, na byo twababwiye politike yacu, kugira ngo duteganye kuzamura umusaruro twababwiye ko tugoma kwita ku kugeza ku bahinzi n'aborozi ibijyanye n'imbuto nziza n'ifumbire no kubagezaho serivisi z'iyamamazabuhinzi.'

Dr Bagabe yahamije ko WFP atari umufatanyabikorwa ufasha impunzi ahubwo agira uruhare mu gushyira mu bikorwa porogaramu z'igihugu zijyanye no guteza imbere ubuhinzi n'ubworozi.

Itsinda ry'Intumwa zigize Inama y'Ubutegetsi ya WFP ryakiriwe na Minisitiri w'Intebe Dr. Ngirente Edouard
Umuyobozi wa WFP mu Rwanda, Andrea Bangoli yagaragaje bazakomeza gushyigikira NST2
Amb. Andreas von Brandt yagaragaje ko imishinga myinshi iterwa inkunga na WFP mu Rwanda igenda neza
Minisitiri w'Intebe, Dr. Ngirente yabasobanuriye ko gahunda yo kugaburira abanyeshuri bose ku mashuri yatumye imitsindire izamuka
Minisitiri w'Ubuhinzi n'Ubworozi, Dr. Mark Cyubahiro Bagabe, yahamije ko ibiganiro byibanze ku guteza imbere ubuhinzi mu bice by'icyaro
Bunguranye ibitekerezo ku mishinga irimo guteza imbere ubuhinzi mu bice by'imisozi miremire

Amafoto: Primature




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/minisitiri-w-intebe-dr-ngirente-yaganiriye-n-abagize-inama-y-ubutegetsi-ya-wfp

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)