Bavuga ko abo bana bagiye kumara imyaka ibiri bibana nyuma y'uko ababyeyi babo bafunzwe bazira ibyaha bitandukanye kuko nyina ubabyara afingiwe mu Igororero rya Musanze, naho se ubabyara nawe utarabitagaho uko bikwiye we agororerwa mu Kigo cy'inzererezi cya Kinigi.
Abo bana batuye mu Mudugudu wa Nyiramuko mu Kagari ka Cyivugiza mu Murenge wa Muko ho mu Karere ka Musanze, barerwa n'umukuru muri bo witwa Umuhoza Junior ubivanga no kujya kwiga kuko ageze mu mwaka wa kane w'amashuri abanza, musaza we ari mu wa kabiri, naho umuto muri bo nibwo atangiye mu mashuri y'inshuke.
Nyina ubabyara, Uwamahirwe Philomene, ugororerwa mu Igororero rya Musanze, yafashwe bivugwa ko yabikuje amafaranga y'undi muntu kuri telefoni ahamywa icyaha ndetse ahanishwa gufungwa imyaka ibiri, biteganyijwe ko izarangira muri Gicurasi 2025.
Se w'aba bana, Mugiraneza Elie, we ari mu kigo (Transit Center) cya Kinigi aho yafashwe akekwaho kwiba ibikoresho byo mu , akaba amazemo amezi agera kuri atandatu.
Abo bana bitabwaho n'umugiraneza baturanye nawe ubamenyera amafunguro iyo bavuye ku ishuri ubundi bagatha iwabo mu nzu ya bonyine.
Aho niho aba bana bahera basaba ko iki kibazo cyashakirwa igisubizo kugira ngo umutekano, ubuzima n'imibereho byabo bikomeze bimere neza.
Umuhoza Junior, yagize ati "Hari umuntu wadufashije uduha ibiryo no ku ishuri hari ibikoresho ntari nabona kandi naho tujyayo rimwe na rimwe. Ababyeyi banjye barabafunze icyo gihe nigaga mu mwaka wa kabiri, twajyaga mu ngo zose aho tugeze bakatugaburira. Turifuza ko bajya badufasha tukiga kuko nta bene wacu dufite hafi hano."
Umwe mu baturanyi b'aba bana yavuze ko "Ni ikibazo gikomeye cyane kuko kubona abana bangana gutya bibana mu nzu, bakeneye kwitabwaho ngo bige, bagaburirwe, bagurirwe ibikoresho n'ubundi burere. Ariko urabona ko nk'abana bibana n'umutekano wabo uba uhangayikishije."
Twagerageje kuvugisha Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Muko, Bisengimana Janvier atubwira ko iki kibazo atakizi agiye kubaza akumva uko bimeze n'ubwo uwo muryango utuye hafi cyane y'ibiro by'akagari n'umurenge.
Umuyobozi w'Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage, Kayiranga Théobald, yavuze ko nawe iki kibazo yakibajije Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Muko akamubwira ko nyirarume w'abo yaje kubatwara akajya kubarera.
Yagize ati "Nta makuru mfite ahagije kuri kiriya kibazo, gusa gitifu yambwiye ibintu bibiri. Yambwiye ko koko ababyeyi ba bariya bana bafunzwe, byo ni n'ibishoboka ko abantu bashobora kubafunga. Ambwira ko bariya bana mu minsi yashize hari umugore wabareraga, uyu munsi rero yambwiye ko nyirarume yaraye abatwaye, ni ibyo twabashije kumenya."
Leta y'u Rwanda n'abafatangabikorwa bayo ni kenshi bagira ababyeyi inama yo kwita ku bana babo babaha uburere n'uburezi bukwiye ndetse hariho n'amategeko arengera umwana no kumurinda imirimo ivunanye.
Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/musanze-abana-batatu-barerwa-n-ufite-imyaka-12-batabarijwe