Yabitangarije i Nyamasheke mu Ntara y'Iburengerazuba mu gikorwa cyo gusaba imbabazi no kuzitanga ku wa 17 Ugushyingo 2024, aho abagera ku icumi barangije ibihano bakatiwe kubera uruhare bagize muri Jenoside yakorewe abatutsi, bahabwaga imbabazi n'abo bahemukiye.
Binyuze mu nyigisho za Komisiyo y'Ubutabera n'Amahoro ya Kiliziya Gatolika, abarenga 1900 barimo abahemukiwe n'abahemutse, kuva mu 2008 bamaze gusoza urugendo rw'ubwumwe n'ubudaheranwa.
Nyirangirababyeyi Susanne w'imyaka 72, ni umwe mu bahawe imbabazi n'abo mu muryango yahemukiye. Mu 1994 yavuze aho umuturanyi yihishe uwo ahaye amakuru ahita ajya guhuruza igitero kiraza kica uwo mukecuru
Inkiko Gacaca nyuma yo kumuhamya iki cyaha, zamukatiye imyaka 28 irimo 14 yakozemo imirimo nsimburagifungo.
Mu kiganiro na IGIHE, Nyirangirababyeyi yavuze ko nubwo yari yararangije iki gihano, umutima wakomeje kumubuza amahoro, afata icyemezo cyo kujya kwiga inyigisho zamufashije kubohoka asaba imbabazi.
Ati "Narakomanzwe, najyaga kurya ibiryo n'iyo byaba biryoshye bite ngatekereza wa mukecuru. Ngatekereza ukuntu yajyaga ampa inzoga tugasangira, akampa ubunyobwa. Nyuma yo gusaba imbabazi Jurithe Nyiransabimana yarazimpaye n'abatari hafi nabo barambohoye ubu tubanye neza".
Musenyeri Edouard Sinayobye yavuze ko umuhango wo gusaba imbabazi no kuzitanga ari umwanya wo kwishimira intambwe iba itewe mu gutsinda Jenoside.
Ati "Niyo mpamvu umwanya nk'uyu duhimbaza uwo mutsindo, ko imbabazi, ko urukundo, ko ubumwe bigamburuza Jenoside. Ntizongere kubaho yo gatsindwa n'Imana".
Umuyobozi wungirije w'Akarere ka Nyamasheke ushinzwe imibereho myiza y'abaturage, Mukankusi Athanasie, yavuze ko iyi gahunda y'inyigisho z'ubumwe n'ubudaheranwa itanga umusanzu munini mu kubaka ubumwe n'ubudaheranwa no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.